Kwamamaza

Djumapili aritana bamwana na Minijust ku karengane avuga ko yakorewe

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 10:35' na Philbert Hagengimana


Minisiteri y’Ubutabera ntivuga rumwe n’umuturage witwa John Djumapili Nasibu uvuga ko yamurenganije, ahubwo ngo ni we uyirenganya.

Mu minsi ishize, mu bitangazamakuru bitandukanye hatangajwe inkuru zivuga ko umuryango w’umuturage witwa John Djumapili Nasibu ushavuzwa no kuba Minisitiri w’Ubutebera yarawurenganyije ubwo yashyiraga ku mugaragaro imiterere y’ikibazo cyatumye inzu yawo igurishwa, akirengagiza akarengane bakorewe, ndetse n’ibigize izingiro ry’ikibazo ntagire icyo abivugaho kandi na byo abizi, mu gihe ngo hari n’impapuro z’ubutabera zibigaragaza.

Uwo muryango wabifashe nk’aho ari akandi karengane ukorewe na Minisitiri w’Ubutabera, ari na yo mpamvu wiyambaje izindi nzego zirimo n’izirengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, ariko banatakambira Perezida wa Repubulika.

Imvano y’ikibazo cya Djumapili

John Djumapili Nasibu ni umwe mu banyamigabane batatu muri sosiyete BADER S.A.R.L yasinye amasezerano na Prof. Rwigamba Barinda, yo kumwubakira amashuri ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Iyo sosiyete yaje gufata umwenda muri Banki y’ubucuruzi yahoze ari ari BCR (ubu yabaye I&M Bank), ariko banumvikana ko amafaranga bazajya bishyurwa muri iryo soko ryo kubaka amashuri ya ULK azajya anyuzwa kuri konti y’iyo sosiyete muri iyo Banki, bityo ikajya inakuraho ayo kwiyishyura.

Umwe muri abo banyamigabane yaciye bagenzi be inyuma, mu izina ry’iyo sosiyete, yandikira BCR ayimenyesha iby’iryo soko, ndetse anafunguza indi konti izajya icishwaho ayo mafaranga y’iryo soko, ibyo byose bikorwa Djumapili adahari kuko bivugwa ko yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bihe bitandukanye habaye imanza zishingiye ku nguzanyo BCR yahaye BADER S.A.R.L (Djumapili yari abereye umunyamigabane) mu mwaka wa 2001, ari na zo zagiye ziteza impaka mu mikirize yazo, kugeza ubwo mu mwaka wa 2010, Urukiko rw’Ikirenga rwaruciye mu bujirire rukemeza ko Kambali ari mu bagomba kwishingira BADER maze rukamutegeka gufatanya na Djumapili na Shema kwishyura amafaranga agera kuri 80,137,766 Frw.

Urwo rubanza rwabaye itegeko, ari na rwo rwarangijwe hatezwa cyamurana inzu yari iya Djumapili iri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, yaguzwe amafaranga y’u Rwanda 200.000.000 mu gihe igenagaciro (expertise) nyir’inzu yari afite rigaragaza ko yari ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 490,000,000.

Icyakora Djumapili ntiyanyuzwe, kuko yongeye kuregera Urukiko avuga ko yashyizwe mu myanzuro y’urubanza atahamagawemo nk’umuburanyi, icyo kirego kikazaburanishwa ku itariki 20 Nzeri 2016.

Minisitiri w’ubutabera ahurira he n’ikibazo cy’uwo muturage?

Umuryango wa Djumapili uvuga ko Minisitiri Busingye yawurenganyije ubwo bamutakambiraga ngo awurenganure, maze mu gusobanura imiterere y’ikibazo cyawo akirengagiza intandaro yacyo.

Uwo muryango uvuga ko intandaro y’ikibazo cyawo ari amafaranga ULK yishyuye BADER, yayobejwe agacishwa kuri konti inyuranye n’iyo bashyize mu masezerano y’inguzanyo, bityo BCR ntibashe kwiyishyura, inguzanyo iyo sosiyete yahawe ikaba ari yo yatumye bawutereza inzu cyamuranara.

Mu gusobanura isano agirana n’ikibazo cya Djumapili, Minisitiri Busingye yagize ati “Twamenyanye na we mu mezi make ashize nk’abiri, atubwira ati ‘muntabare umuhesha w’inkiko atagurisha ibyange kubera ko sosiyete ibereyemo banki amafaranga, ifite imitungo, nimumuhagarike njye kuyimwereka.”

Minisitiri Busingye atangaza ko ubufasha Djumapili yabasabye babumuhaye n’ubwo nta bubasha bwanditse mu mategeko Minijust yari ibifitiye, uwo muhesha w’inkiko yarahamagawe, asabwa kudahita arangiza urubanza ku ngufu nk’uko yari yabitangiye, maze yihangana amezi abiri.

Nta handi Minisitiri Busingye ahuriye n’iki kibazo, uretse kuba yarakimenyeshejwe, agahamagara umuhesha w’inkiko akamusaba kudahita arangiza urubanza nk’uko yari yabitangiye kugira ngo Djumapili ahabwe andi mahirwe yo kwerekana umutungo wa BADER.

Ibyo byiyongereyeho uburyo yabisobanuye mu Itangazamakuru, ibyo bikaba ari byo byabyaye amahari hagati ye n’uwo muryango umushinja kuwurenganya.

Minisitiri Busingye avuga ko uwo muturage ari we umurenganya

Nk’uko Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yabitangarije IGIHE, uwo muturage ni we urenganya iyo Minisiteri, kuko ayizana mu kibazo cye nyamara atarigeze aburana na Leta y’u Rwanda cyangwa na Minisitiri ubwe.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ahubwo ni twe turengana, uwo muntu ntitwigeze tuburana na we, nta rubanza yigeze aburana na Leta y’u Rwanda. Icyo twakabaye tugiraho impungenge ni uko yakabaye yaratsinze ikaba itamwishyura, cyangwa ikaba yaramutsinze ikaba igiye kurangiza urubanza ku ngufu, we atabyishimiye.”

Nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ubutabera, imanza zose z’imyenda abantu baba bafitiye banki zirangira ziteje impaka, ari na cyo cyabaye ku manza za Djumapili, ndetse ngo n’ubufasha yahawe ntiyigeze ashimira.

Kugeza ubu, bisa n’aho amahirwe Djumapili n’umuryango we basigaranye, ari uko haba hari amakosa yabaye mu irangizwa ry’urwo rubanza, ku buryo ari yo yaregera, urukiko rukaritesha agaciro, bityo rigaseswa.

John Djumapili Nasibu ntavuga rumwe na Minisiteri y'Ubutabera ku karengane avuga ko yakorewe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved