Diplôme n’ibitabo, impamvu ebyiri zirukanishije abayobozi batanu ba REB

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 12 Mata 2018 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho abayobozi batanu ba REB bahagaritswe n’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame; Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe bitewe n’uko batubahirizaga inshingano zabo ziri muri gahunda yo guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yahagaritse ku kazi abayobozi bakuru batanu mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), barimo Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho na Dr. Tusiime Rwibasira Michael wari ukuriye Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yatangaje ko impamvu aba bayobozi birukanwe, zishingiye ku kuba impamyabumenyi z’abarangije amashuri zitinda kubageraho kandi zigakorerwa mu mahanga mu gihe leta yari yarihaye intego ko zigomba kujya zikorerwa mu gihugu.

Yagize ati “Impamyabumenyi z’abanyeshuri barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye zigomba gukorwa ku gihe, aho byatwaraga imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo zikorwe, kandi zigakorerwa hanze mu gihe politiki ya leta isaba ko zikorerwa mu gihugu.”

Yunzemo ati “Byatwaraga umwanya munini bigatuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye batabona amahirwe yo kujya muri za kaminuza hirya no hino ndetse ntibiteze imbere politiki ya leta igamije ko umutungo wa leta uhama mu gihugu muri gahunda ya Made in Rwanda.”

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu 2017 iki kibazo cyaragaragajwe ndetse gifatwaho umwanzuro nkuko byatangajwe n’uwari Minisitiri w’Uburezi.

Muri Werurwe 2017, Dr Papias Malimba wayoboraga Minisiteri y’Uburezi yavuze ko Leta yamaze gufata ingamba ko itazongera gukoresha impamyabushobozi z’abarangije Kaminuza mu mahanga ahubwo ko mu rwego rwo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda nazo zigiye kujya zihakorerwa.

Ati “Twafashe ingamba zo guhagarika kujya gukoresha diplôme hanze ahubwo turi kugerageza gushyira hamwe ibigo byo mu Rwanda ngo bijye bitanga izi serivisi.”

MINEDUC iherutse kwemeza ko diplôme zizajya zigera ku banyeshuri mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Indi mpamvu y’uku guhagarikwa kw’abayobozi ni ijyanye n’ibitabo bifasha abanyeshuri byamaraga amezi nk’umunani bitaragera ku bo bigenewe kandi bigomba kwifashishwa nk’imfashanyigisho.

Yagize ati “Hari ibitabo byinshi bitagera ku mashuri. Ibya porogaramu y’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) usanga biri hirya no hino mu nzu z’abaturage, mu turere, aho kuba ku mashuri. Ibyo na byo ni ikibazo kubera ko byatumye iyo gahunda yo kugira ngo abanyeshuri bakore ibizamini nk’uko byari biteganyijwe itazashoboka uyu mwaka.”

Uyu muyobozi yanavuze ko ari abakozi ba REB cyangwa n’abandi bose bazajya babangamira politiki ya leta bazajya babibazwa.

Ibi biriyongera ku kuba hari ibyakorerwaga hanze y’igihugu kandi byari bikwiye gukorerwa mu Rwanda.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane, Mineduc n’ibigo biyishamikiyeho byaramukiye mu nama mu muhezo, isobanura impamvu y’uku guhagarikwa kw’abayobozi kugira ngo abandi barusheho kunoza imikorere yabo.

Usibye Dr. Musabe Joyce na Dr. Tusiime Rwibasira Michael, abandi bayobozi bahagaritswe harimo Mujiji Peter wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange; Karegesa Francis wayoboraga Ishami rishinzwe Imari na Bagaya Rutaha wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko.

Minisitiri Mutimura yanavuze ko ibijyanye no kumenya niba hari icyihishe inyuma yo kutubahiriza inshingano kw’aba bayobozi, ngo inzego zishinzwe iperereza ni zo zizacukumbura kugira ngo zimenye ukuri kwabyo.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yaburiye abacunga nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri ko bashobora guhagarikwa mu kazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza