Kwamamaza

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Yanditswe kuya 25-10-2016 saa 07:43' na IGIHE


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yashimye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH) kubera gukora neza akazi kandi kinyamwuga.

Ubwo yasuraga itsinda ry’abapolisi (RWAFPU HAITI 7), Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi yari ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari muri Polisi y’u Rwanda, ACP Vincent Sano.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko abapolisi b’u Rwanda bameze n’uko bakora akazi kabo nyuma y’aho iki gihugu giherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga, ikaba yarangije ibintu byinshi, bityo bihungabanya imigendekere myiza y’akazi k’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

DIGP Marizamunda yagejeje ku bapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ubutumwa bw’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’impinduka ziherutse kuba, aho inshingano za Minisiteri yari iy’umutekano mu gihugu zahawe Minisiteri y’Ubutabera.

Yakomeje ababwira ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza kubafasha kugira ngo bakomeze gukora neza akazi kabo abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo mu kazi.

DIGP Marizamunda yabasabye kandi kwihanganira ibibazo bahura nabyo bagakomeza gushyira mu bikorwa intego zabajyanye, bakarangwa n’ishyaka ryo gufasha abaturage b’iki gihugu bahuye n’ibyago byatewe n’inkubi y’umuyaga.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, nyuma yanaganiriye n’umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu bitandukanye biri muri ubu butumwa bw’amahoro muri Haiti.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved