00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DiDi ikora nka Uber y’Abashinwa iri mu mazi abira

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yahagaritse ikoreshwa rya application y’Ikigo cya DiDi Chuxing gitwara abantu mu buryo nk’ubwa Uber ibikora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ‘Move’ ya Volkswagen mu Rwanda.

Iki kigo gihagaritswe nyuma y’uko cyari kimaze iminsi micye cyanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya New York, aho cyabonye ishoramari rya miliyari 4,4$ ku munsi wa mbere w’isoko.

Iki kigo gishinjwa na Leta y’u Bushinwa gukoresha amakuru y’abakigana mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’icyo gihugu ndetse itangaza ko kugihagarika biri mu rwego rwo kurinda umutekano w’u Bushinwa.

Nubwo DiDi izakomeza gukora, izagorwa no kubona abakiliya bashya kuko application yayo yambuwe uburenganzira bwo kumanurwa (download) n’abantu bashya, ariko abarenga miliyoni 550 bari basanzwe bayikoresha barimo miliyoni 337 bari mu Bushinwa, bazakomeza kuyikoresha.

Nyuma y’icyemezo cy’u Bushinwa, imigabane y’iki kigo gifite abashoferi miliyoni 10, yahise igabanukaho 5.3%, bituma umugabane w’iki kigo cyatangiye mu 2012, kigakora ingendo miliyoni 20 ku munsi, ugera kuri 15.53$.

Leta y’u Bushinwa ntiyigeze itangaza uburyo DiDi yishe amategeko ku ikoreshwa ry’amakuru ikura mu bakiliya bayo, ndetse n’uburyo byagize ingaruka ku mutekano w’igihugu, ari nacyo cyatumye hari abatekereza ko ibi ari amayeri ashingiye ku binyoma, agamije kunaniza ibigo by’ikoranabuhanga bitangiye gukura cyane mu Bushinwa ku buryo bishobora kubangamira gahunda za Leta bitewe n’ubushobozi bwabyo.

Abanenga iyi myitwarire babishingira no ku kigo cya Alibaba cya Jack Ma, umukire wa mbere mu Bushinwa, nawe uherutse kuburirwa irengera mu gihe kingana n’ukwezi kose, ndetse ikigo cye kigacibwa akayabo k’amande kubera amakosa atandukanye cyashinjWe. Bivugwa ko ibigo 34 bikomeye mu Bushinwa bishobora kujya mu bibazo nk’ibya DiDi na Alibaba.

Application ya DiDi ntizongera kumanurwa n'abantu bashya, ariko izakomeza gukoreshwa n'abasanzwe bayifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .