00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diane Gashumba yashyikirije Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashyikirije Umwami Carl XVI Gustaf impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Suède.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru. Ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bombi baganiriye.

Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède muri Kamena uyu mwaka asimbuye Christine Nkulikiyinka wari umaze imyaka itanu kuri iyo mirimo.

Gashumba areberera inyungu z’u Rwanda no mu bindi bihugu birimo Norvège, Finland, Denmark na Iceland.

Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashyikirije Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .