00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond ahanganye n’abarimo Wizkid na Burna Boy muri BET Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batatu bo muri Afurika bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye muri muzika bitangwa na televiziyo ya BET, Black Entertainment TV, biri mu bifite izina rikomeye ku isi yose.

Abahanzi bo muri Afurika bahataniye ibi bihembo mu 2021 barimo Burna Boy, Diamond Platnumz ndetse na Wizkid.

Uko ari batatu bahuriye mu cyiciro n’abandi bahanzi bo ku migabane itandukanye cyiswe Best International Act. Iki cyiciro bahuriramo na Aya Nakamura na Youssoupha bo mu Bufaransa, Emicida wa Brésil ndetse na Headie One na Young T & Bugsey bo mu Bwongereza.

Wizkid na Burna Boy basanzwe bafite buri umwe ibihembo bibiri bya BET mu gihe Diamond ntacyo aregukana.

Ni ubwa gatatu Diamond yitabiriye ibi bihembo cyane ko yaherukaga kubishyirwamo mu 2014 na 2016 mu cyiciro cya Best International Acts Africa.

Mu 2017 Rayvanny yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Tanzania wegukanye BET Award aho yahawe igihembo mu cyiciro cya “The BET Viewer’s Choice Best New International Act”.

Yabaye umuhanzi wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba wegukanye igihembo cya BET nyuma ya Eddy Kenzo watwaye icya International Viewers Award mu 2015.

Muri BET uyu mwaka umuraperi Megan Thee Stallion na DaBaby nibo bihariye mu gushyirwa mu byiciro byinshi aho buri umwe ari muri birindwi. Cardi B na Drake nibo baza ku mwanya wa kabiri aho buri wese ari mu byiciro bitanu.

Ibihembo bya BET uyu mwaka bizatangwa ku wa 27 Kamena 2021 kuri BET, aho abantu bakingiwe aribo bemerewe kwinjira muri iki gikorwa .

Reba abari guhatanira ibi bihembo uyu mwaka:

https://www.bet.com/celebrities/news/2021/05/27/bet-awards-2021-nominations-megan-thee-stallion-dababy-lead.html

Wizkid ahanganiye igihembo n'abahanzi barimo na Diamond
Diamond ari mu bahanzi bari guhatana muri BET uyu mwaka
Burna Boy ari mu bahanzi bakomeye muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .