Depite Nkusi yagaragaje ingorane zabayeho ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ritangira kugenzurwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Mata 2018 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Bimaze kumenyerwa mu Rwanda ko buri mwaka w’ingengo y’imari, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asohora raporo y’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, abawukoresheje nabi bakagaragara imbere y’abadepite bisobanura.

Ibigo byinshi byagiye byitaba Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) bigahatwa ibibazo, ku mutungo ubarirwa muri miliyari mirongo.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Transparency Rwanda yamurikaga isesengura yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 205/2016 ku makosa yagiye akorwa n’inzego z’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali agahombya Leta, hagaragajwe ko amafaranga yahombejwe yavuye kuri miliyari 27.26 Frw mu mwaka wa 2014/2015, agera kuri miliyari 99.57 Frw muri 2015/2016.

Perezida wa PAC, Nkusi Juvénal, yavuze ko nubwo hakiri byinshi byo gukorwa ariko ngo ugereranyije n’igihe ibyo kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta byatangiraga, hari intambwe yatewe.

Yagize ati “Icyiza kuri ubu ni uko ubikora agomba kuba azi ko azabibazwa. Bigitangira abagenzuzi b’imari ya Leta bakiza, barababwiraga ngo ‘ariko mwebwe murambaza impapuro, Ikigo nderabuzima muvuga si ngikiriya cyarubatswe? Bakumva ko ahari abakozi b’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ari abaje kubatesha umutwe.”

Icyo gihe kandi, Depite Nkusi avuga ko kubera ko akarere ari rwo rwego rwo hasi rufite ubuzima gatozi mu gucunga imikoreshereze y’amafaranga, bajyaga bashaka kuyanyereza bakayohereza mu mirenge kuko bazi ko ntawe uzajya kuyababaza.

Ati “Bigitangira uturere baduhaga amafaranga, ayo bashaka gukoresha bakayohereza mu murenge. Yagerayo bakazafata icyemezo cyo kuyakoresha ibindi bashaka […] Kubona bishoboka ko nibura batanga raporo bikagaragara, sinavuga ngo ni igitangaza ariko ni ingufu zikomeye, n’ubushake buhari kandi bikomeje ibibazo byazagabanyuka.”

Nkusi avuga ko ubu ikigambiriwe ni uko ubugenzuzi bw’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta bumanuka bukagera hasi haba ku murenge, akagari n’amashuri ndetse n’abaturage bakabigira ibyabo.

Isesengura rya Transparency Rwanda ryagaragaje ko amwe mu makosa yahombeje Leta amafaranga menshi mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016 harimo kutubahiriza amategeko, kutita ku nyandiko, amakosa akorwa mu nyandiko n’ibindi bidashingiye ku isesagura byihariye 96 % by’igihombo cyose Leta yagize.

Perezida wa PAC, Nkusi Juvénal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza