Depite Nikuze yatabarije abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC bahendwa n’itumanaho

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 24 Mata 2018 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Depite Nikuze Nura yatangaje ko abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahendwa bikomeye n’itumanaho rya telefoni bitewe n’isosiyete yo muri icyo gihugu.

Iyi ntumwa ya rubanda yabitangaje kuri uyu wa 24 Mata, ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yasobanuraga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite.

Depite Nikuze yavuze ko ubwo aheruka mu Karere ka Rusizi, isosiyete y’itumanaho ya Vodacom yo muri RDC yamutwaye amafaranga hafi ibihumbi 40 y’amanyarwanda kuri telefoni.

Yakomeje avuga ko abaturage babura itumanaho ryo mu Rwanda, muri za telefoni hakazamo iryo muri Congo, ugasanga bibaho buri gihe bakabura aho babariza, asaba minisiteri kugira icyo bakora kuri icyo kibazo.

Yagize ati “Ujya i Rusizi cyangwa i Rubavu ukagenda ufite tekefoni yawe wajya kubona ukabona sosiyete y’itumanaho yitwa Vodacom iraje itumanaho ukaribura, ntubashe kongera guhamagara mu Rwanda, ikaba ari yo ijyamo. Ejo bundi byambayeho hafi ibihumbi 40 ugasanga byagiye kandi utigeze uhamagara. Ubwo na bwo ni ubujura abantu bahora bakorerwa bagatwara amafaranga yawe ntugire n’aho ubaza kugira ngo agaruke.”

Yunzemo ati “Ni ikibazo abantu baturiye umupaka bafite cyari gikwiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko.”

Minisitiri Rurangirwa yavuze ko kuri ubu amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda ari kuvugurura imirongo yayo kugira ngo itumanaho ribashe kunoga.

Yijeje ko mu gihe gito iyo mirimo izaba yarangiye; nyuma ngo bakazagenzura niba imirongo y’itumanaho igera mu bice byose by’igihugu uko bikwiye.

Mu gukemura ibibazo by’abatuye ku mipaka cyangwa abahamagara mu bindi bihugu bakoresha amafaranga menshi, yavuze ko bafatanyije na Smart Africa bari gushishikariza ibihugu bitandukanye bya Afurika koroshya ikoranabuhanga kugira ngo uko guhendwa biveho.

Yavuze ko uko guhendwa guturuka ku byitwa ‘roaming’, aho usanga umuntu akoresha umurongo w’itumanaho w’indi sosiyete iri mu kindi gihugu ashaka guhamagara ku murongo asanzwe akoresha.

Kuri ubu mu bihugu biri mu muhora wa ruguru birimo Uganda na Kenya, umunyarwanda uhamagayeyo nta mafaranga y’umurengera acibwa, aho biba bimeze nko guhamagara imbere mu gihugu.

Yagize ati “Icyo gikorwa twaragitangiye mu muhora wa ruguru ntabwo umuntu agicibwa ayo mafaranga. Uko uhamagara muri Uganda no muri Kenya ni kimwe n’uko uhamagara uri mu Rwanda. Turashaka ko umugabane wa Afurika nibura ayo mafaranga bitwara yavaho, nk’uko twabikoze ku muhora wa ruguru tukaba twabikora no mu bindi bihugu.”

Umushinga w’itegeko uyu muyobozi yasobanuriye inteko, ugamije gukuraho izo mbogamizi, hanitabwa ku kurengera uburenganzira bwa muntu mu Isi nshya yo guhana amakuru.

Depite Nikuze Nura yatangaje ko abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahendwa bikomeye n’itumanaho rya telefoni bitewe n’isosiyete yo muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza