Depite Mukabalisa yavuze icyatuma Afurika itagera ku iterambere yifuza mu cyerekezo 2063

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yemeza ko nubwo hari byinshi Afurika imaze gukora mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, hakiri icyuho gishobora gutuma itagera ku ntego z’iterambere zikubiye muri gahunda y’icyerekezo 2063 n’iz’iterambere rirambye (SDGs).

Gahunda y’icyerekezo cya Afurika isobanura neza ko guteza imbere abagore bakagira uruhare mu nzego zose z’ubuzima bw’ibihugu bizatuma uyu mugabane utera imbere mu ngeri zose.

Iyi gahunda iteganya ko umugore agomba kugira uburenganzira ku bukungu harimo kuzungura, gusinya amasezerano, kwandikisha no gukora ubucuruzi. Ivuga ko abarenga 90% bagomba kuba bafite umutungo ubyara umusaruro nk’ubutaka, inguzanyo ndetse bagerwaho na serivisi z’imari.

Hari kandi kujya mu myanya ifata ibyemezo, aho 50% bagomba kuba bari mu myanya itorerwa muri leta n’izindi nzego, naho abandi 50% bakaba mu y’ubuyobozi muri Leta n’abikorera.

Depite Mukabalisa yemeza ko izi ntego zo kwimakaza ihame ry’uburinganire bwo nkingi y’iterambere rirambye, imiyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira bwa muntu na demokarasi nizitagerwaho, bigoye ko n’izindi ntego zagerwaho kuko iterambere nyaryo ari iryagizwemo uruhare na bose.

Yagize ati “Ntitwakwizera ko twateza imbere ibihugu byacu ngo bigere ku ntego z’icyerekezo cya Afurika 2063 n’Intego z’iterambere rirambye mu 2030, mu gihe hari umubare munini w’abaturage basigaye inyuma.”

Mukabalisa witabiriye inama ku buringanire ishamikiye ku Nama ya Transform Africa 2018, avuga ko ubushake bwa politiki mu nzego zose ari ingenzi mu kwihutisha urugendo rwo kugera ku buringanire muri Afurika, rukiri rurerure kandi ruyihombya byinshi.

Yagize ati “Hakenewe imbaraga z’inzego zitandukanye mu guhangana n’ibibazo bikigaragara mu buringanire birimo icyuho kiri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ubukene bwugarije abagore, kuba bakiri bake mu nzego zifata ibyemezo n’irindi vangura n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”

Muri Werurwe uyu mwaka ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange, AfCFTA, yitezweho guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bihahirana hagati yabyo.

Mukabalisa avuga ko inyungu zose zitezwe muri aya masezerano zizagera ku bagore mu gihe bubakiwe ubushobozi mu ikoranabuhanga, kuko ari inkingi y’ubukungu n’ingenzi mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi, kugera ku masoko, ubukerarugendo n’ibindi.

Yagize ati “AfCFTA yitezweho kongera ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika, abagore n’urubyiruko bakeneye kongera ubumenyi mu bucuruzi, kandi bakeneye kugira uburyo bugezweho bwo gukora ubucuruzi harimo n’ikoranabuhanga.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze icyatuma Afurika itagera ku iterambere yifuza mu cyerekezo 2063

Mu kiganiro cyagarutse ku bushake bwa politiki mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, Amb. Dr. Inonge Mbikusita, ukomoka muri Zambia, yavuze ko ihame ry’uburinganire rikwiye kumvikana cyane nk’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, aho buri wese akoresha imbaraga ze n’impano yifitemo hagamijwe iterambere.

Yagize ati “Abagore bafite umusanzu n’impano bihariye n’abagabo bakagira ibyabo, hatabayeho kuzuzanya ntabwo twatera imbere, nta terambere rifatika ryabaho mu bihugu byacu abagore batarigizemo uruhare.”

Yavuze ko usanga uburinganire buvugwa mu nama zitandukanye ariko wagera mu miryango ugasanga nta buhari, asaba ko bwahera mu ngo ndetse abana bakabitozwa bakiri bato.

Ati “Ubushake bwa politiki dukwiye kuburebera hose duhereye mu rugo, umwana w’umuhungu n’umukobwa bagafatanya muri byose, bagahabwa uburenganzira bungana ntihabeho kumva ko hari ibyagenewe umwe, bityo nabo bagakura bumva ko uburinganire ari ngombwa.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yemeza ko hari aho ihame ry’uburinganire rimaze kugera mu Rwanda, ariko bikenewe ko mu rugo ababyeyi barishyira mu bikorwa bahereye ku buryo barera n’uko bafata abana babo, uko bumva ko bafatanyije urugo.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, avuga ko kuba igihugu cye ari icya gatanu ku Isi nyuma y’u Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, bitavuze ko akazi karangiye kuko bigikenewe guhangana n’imyumvire n’amahame ari mu baturage, kandi abagabo bakagira uruhare rufatika mu kwimakaza iri hame.

U Rwanda ni urwa Kane ku Isi mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, aho abagore 64% bari mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe mu 1997 bari 17% gusa. Itegeko Nshinga ritegeka ko 30% baba mu nzego zifata ibyemezo. Abagore batagerwaho na serivisi z’imari ni 13.6% bavuye kuri 32.2% mu 2012.

Abagore 84% mu Rwanda batunze telefoni ngendanwa, abana b’abakobwa 97.4% bagana amashuri abanza, 41.8% ay’imyuga na 43.4% mu mashuri Makuru na za Kaminuza.

Amb. Dr. Inonge Mbikusita yavuze ko ihame ry’uburinganire rikwiye kumvikana cyane nk’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo
Bishop John Rucyahana yitabiriye inama yiga ku ihame ry'uburinganire
Fodé Ndiaye uhagarariye Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda yitabiriye iyi nama
Inzego zitandukanye zakurikiye inama ku cyatuma Afurika igera ku buringanire
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Nyirasafari Espérance

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza