Depite Mukabagwiza yasabye ko umwana yazajya ahabwa indangamuntu akivuka

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Depite Mukabagwiza Edda yatanze igitekerezo cyo guha abana bakivuka indangamuntu, bigakemura ibibazo bitandukanye birimo n’ibijyanye n’imyirondoro bikunze kugaragara.

Iki gitekerezo yagitanze kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 ubwo hemezwaga umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

Depite Mukabagwiza yavuze ko umwana ahawe indangamuntu akivuka, byanakemura ikibazo cy’inyandiko zitandukanye usanga hari igihe amazina ariho aba adafitanye isano n’ayanditse ku ndangamuntu, bigasaba abantu kunyura mu nzira nyishi kugira ngo bihuzwe.

Kuri we, gukura k’umwana afite indangamuntu ngo byatuma imyirondoro idahinduka na rimwe.

Ubusanzwe umwana ujyanye n’ababyeyi be mu mahanga asabirwa urwandiko rw’inzira, Mukabagwiza akibaza impamvu umwana muto atahabwa indangamuntu kandi na cyo ari icyangombwa nka pasiporo.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’Igihugu, Kayiranga Alfred Rwasa, yavuze ko nta mpamvu yo guha umwana indangamuntu kuko aba atekererezwa n’ababyeyi be.

Yavuze ko umwana iyo avutse yandikwa mu bitabo by’irangamimerere, yagera mu myaka y’ubukure akazifatira indangamuntu.

Yagize ati “Ntacyo yayikoresha. Nta bushobozi bwo kwitekerereza aba afite. Atekererezwa n’ababyeyi be.”

Yasobanuye ko umwana ahabwa pasiporo hagamijwe ko igihe ahageze bazajya bamenya ibimwerekeyeho ariko mu gihugu imbere bikaba atari ngombwa kuko ababyeyi be ari bo baba bamureberera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis wari uhagarariye Guverinoma wunganiye iyi komisiyo yabaye nk’uvuguruza ibyo Perezida wayo yavuze, ahamya ko hari igihe kizagera umwana akazajya ahabwa indangamuntu.

Yavuze ko umwana uvutse hari uburyo yandikwamo ashimangira ko uko ikoranabuhanga rigenda riterambere hari n’igihe kizagera umwana agahabwa indangamuntu akivuka.

Ati “Uko ‘systeme’ zizagenda zubakwa birashoboka ko umwana azajya ahabwa indangamuntu.”

Depite Nyirarukundo Ignacienne yavuze ko kuri ubu hari ahakoreshwa indangamuntu kujya mu gihugu cy’amahanga bigasaba umuntu akoresha indangamuntu.

Asaba ko bidakwiye ko umwana yazajya asabirwa pasiporo kandi ababyeyi bakoresheje indangamuntu; yifuza ko kumuha indangamuntu akivuka byatuma icyo kibazo gikemuka.

Yasabye ko bikwiye kwihutishwa abana bakazajya bahabwa indangamuntu.

Umunyarwanda ufite imyaka 16 ni we wemerewe gufata indangamuntu.

Umushinga w’itegeko rihindura itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda wemejwe ariko nta ngingo irimo ivuga ku kuyiha umwana akivuka.

Depite Mukabagwiza Edda yasabye ko umwana yazajya ahabwa indangamuntu akivuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza