Felix Namuhoranye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko CP Vincent Sano ari we wagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. Yari asanzwe ari Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imari.

Ni mu gihe Col Celestin Kanyamahanga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo asimbuye Maj Gen Bayingana Emmanuel.

Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

DCG Namuhoranye Felix yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda
DCG Namuhoranye Felix yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda
CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa  Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa
CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa