DASSO uherutse gukubitira umuzunguzayi mu ruhame yatawe muri yombi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Munyemana Jean Paul ukorera urwego rucunga umutekano (Dasso) mu karere ka Nyarugenge wakubitiye umugore w’umuzunguzayi mu ruhame yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 19 Nzeri 2016, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umugabo ucunga umutekano wo mu rwego rwa DASSO akubita umugeri mu gatuza umugore bigaragara ko bari bashyamiranye.

Ayo mashusho yafatiwe mu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Quartier Matheus, agaragaza uwo mugore agerageza gukubita igipfunsi uwo mugabo, na we akamukubita umugeri mu gatuza ndetse banakomeza gushyamirana.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zahagurukiye iki kibazo

Polisi y’u Rwanda ngo yamaze guta muri yombi uwo DASSO nk’uko inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, uwo mukozi wa Dasso akoreramo zabitangaje.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba, yavuze ko ikibazo bagihagurukiye.

Ati “Ku bijyanye n’icyo kibazo, DASSO ari mu maboko ya polisi, arakurikiranwa n’ubutabera, ariko natwe mu buryo bw’ubuyobozi turimo turakurikirana ngo turebe igihano gihwanye n’ibyo yakoze. Umuturage tuzagikemura nk’umuturage, ariko icyo twarebye cyane ni ku ruhande rwa DASSO.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu inareberera uru rwego by’umwihariko, Fred Mufuruke, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere yavuze ko batazihanganira DASSO zikosa ariko ko n’abaturage na bo baba bagomba kubaha akazi k’abashinzwe kubacungira umutekano, bakirinda kwigomeka.

Ati “Ntitwihanganira DASSO yakoze amakosa, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bikurikiranwa ku mukozi w’urwego urwo ari rwo rwose kimwe n’abaturage.”

Mufuruke yemeza ko DASSO zikora neza nubwo urwo rwego rujya ruvangirwa na bamwe bakora nabi, ariko na bo ngo ntibihanganirwa.

Yavuze ko yaba DASSO cyangwa umuturage nta wemerewe guhangana n’undi, ahubwo ngo mu gihe bagize icyo batumvikanaho baba bakwiye kwiyambaza izindi nzego zirimo iz’ibanze, polisi n’izindi.

Yasabye abaturage kandi kwigengesera birinda gusuzugura DASSO bitewe n’uko nta mbunda ikoresha. Ni muri urwo rwego Mufuruke yavuze ko umugore wagaragaye ahanganye na DASSO, icyaha yakoze cyitwa kwigomeka ku nzego z’umutekano.

Mu cyumweru gishize kandi i Nyabugogo, undi mu DASSO yakubise inkoni umuzunguzayi iramuhusha ifata umwana bamujyana ku bitaro bya Kacyiru.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Munyemana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Munyemana aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza