Kwamamaza

Damien Mugabo yakuwe ku buyobozi bwa RCA hari ibyo adasubije

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 09:53' na IGIHE


Uwari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative, Damien Mugabo, yakuwe ku mirimo ye asimbuzwa Apollo Munanura, wari usanzwe akuriye ishami rishinzwe kuzamura ubushobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2016, yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Damien Mugabo mbere yo kujya muri RCA, azwi ku myanya itandukanye harimo Ubuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, umwanya yahawe mu 2008, ndetse akaba yarayoboye ibarura rusange rya Gatatu ry’Abaturage n’Imiturire, ryabaye mu 2002.

Hari bimwe mu bibazo adasubije

RCA yashyizweho n’itegeko ryo muri Kamena 2008, ihabwa inshingano zo kugenzura ishingwa n’imikorere y’amakoperative mu Rwanda.

Mu gihe kirekire Mugabo yayoboye RCA kuva yashingwa, amakoperative hari intambwe yateye n’ubwo yakomeje kurangwa n’ibibazo birimo imicungire mibi no gusahurwa n’abayobozi bayo, ndetse rimwe na rimwe ibibazo bikomeye bijyanye nayo bikamugora kubyumvisha abayobozi bakuru b’igihugu.

Igiheruka ni ubwo umwe mu rubyiruko 2000 rwitabiriye isozwa ry’itorero “Inkomezamihigo” muri Petit Stade i Kigali, kuwa 27 Kamena, yatuye Umukuru w’Igihugu ikibazo cy’uko babujijwe gushinga koperative, Damien Mugabo akabisanisha n’uko byaba ari uguheza abandi batari urubyiruko.

Ni ibintu abayobozi batandukanye b’igihugu batigeze bumvikanaho na Mugabo kugeza no kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igenzura RCA, amakoperative muri rusange, ndetse na Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abatumva imiterere ya koperative ari abazishinzwe ku buryo “bateza urujijo”.

Apollo Munanura wasimbuye Mugabo ku buyobozi bwa RCA, yari asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzamura ubumenyi n’ubushobozi muri RDB.

Munanura afite impamyabushobozi mu bijyanye no kuzamura ubushobozi, (Certified Chartered Human Resource Analyst), akagira impamyabushobozi y’icyiciro cya kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda n’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’imiyoborere yakuye muri Afurika y’Epfo.

Imibare ya RCA yerekana ko u Rwanda rufite koperative zisanzwe zisaga 7300 na koperative zo kubitsa no kuguriza zisaga 470.

Uwari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative, Damien Mugabo

Inkuru bifitanye isano: Kagame yatunguwe n’ikibazo cy’urubyiruko rwabujijwe gushinga koperative, RCA isaba imbabazi


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved