Cyabakamyi : Abahabwaga inkunga ya VUP bari mu gihirahiro

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 28 Nzeri 2016 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu batishoboye bo mu Murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza, bahabwaga inkunga y’ingoboka bavuga ko bakuwe ku rutonde rw’abafata iyo nkunga kandi icyatumye barushyirwaho kigihari.

Nyirakimonyo Dancille w ‘imyaka 68, avuga ko yari amaze imyaka ibiri ahabwa inkunga ya VUP y’amafaranga 7,500 buri kwezi, kuri ubu ariko ngo yakuwe ku rutonde rw’abatishoboye mu buryo atumva neza.

Yagize ati " Nari ndi ku rutonde rw’abatishoboye bahabwa inkunga ya VUP mu Kagari ka Karama, kuva uyu mwaka watangira nta nkunga bongeye kumpa ngo sindi ku rutonde rw’abagomba gufashwa. Nibaza icyatumye bankura ku rutonde kandi abaturage barantoye mu batishoboye."

Nsekanabo Alphonse w’imyaka 83, ni incike yahabwaga inkunga ya VUP mu myaka itanu ishize, gusa nawe avuga ko yakuwe ku rutonde none ngo kuri ubu ari mu gihirahiro cy’uko azabaho.

Yagize ati "Bampaga inkunga y’amafaranga, none bankuye ku rutonde. Nabajije gitifu icyatumye bankura ku rutonde arambwira ngo imashini yaransimbutse, mubajije uko nzabigenza arambwira ngo nihangane."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza, avuga ko amakuru abaturage batanze ariyo yatumye bashyirwa mu byiciro by’abagomba gufashwa cyangwa babikurwamo.

Ati "Umwaka ushize twari dufite abahabwa inkunga bagera kuri 200, ubu imibare ntiturayibona neza. Hari igihe usanga umuntu ashaje ariko afite abana cyangwa abandi bo mu muryango bashobora kumufasha. Abatari mu cyiciro cy’abagomba gufashwa rero byatewe n’amakuru batanze ubwo bashyirwaga mu byiciro by’ubudehe."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage batishimiye ibyiciro by’ubudehe barimo, bahawe umwanya wo kujurira, kandi ko abari ku rutonde rw’abagomba gufashwa muri VUP, Leta izakomeza kubafasha nk’uko bisanzwe.

Abafataga inkunga ya VUP bibaza impamvu bakuwe ku rutonde bikabayobera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza