00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere yatakambiye urukiko asaba kuburana adafunze

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, rwatangiye kuburanisha mu mizi CSP Kayumba Innocent wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge n’abo bari bafatanyije mu buyobozi bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bakoreye muri iyi gereza.

CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije ndetse na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer), bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Uko ari batatu bitabye Urukiko baturutse muri Gereza ya Nyanza aho bafungiye by’agateganyo. Ni urubanza bajemo bunganiwe n’abanyamategeko rukaba ruri kuburanishwa n’inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, bose uko ari batatu bibukijwe ibyaha bakekwaho n’Ubushinjacyaha uko ari bitatu gusa abaregwa bo bavuze ko ari bibiri kuko ari byo biri muri dosiye. Icyaha cyo kwiba cyangwa ubujura ndetse n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo. Icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro itari iyabo bavuze ko ntakiri muri dosiye.

Ubwo Umucamanza yari ahaye umwanya abaregwa, bahise bagaragaza inzitizi bavuga ko icyaha bakoze atari gatozi kuko ari ubufatanyacyaha. Babwiye urukiko ko icyaha cyabazanye mu rukiko cyakozwe n’uwitwa Aman Olivier kuko ari we wakoze icyaha cy’ubujura no kwiba uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza ufungiye i Mageragere.

Uyu witwa Aman Olivier n’ubundi afungiye muri gereza ya Nyarugenge aho n’ubundi yari yahamijwe icyaha cy’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.

Abaregwa basabye urukiko ko uyu Olivier yazanwa mu rubanza akaza mu itsinda ry’abaregwa aho kuba umutangabuhamya w’ubushinjacyaha.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri izo nzitizi, maze ubuhagarariye avuga ko Aman Olivier bumufata nk’umutangabuhamya kuko nubwo ari we wakoze icyaha cyo kwiba yashyizweho igitutu n’uwari umuyobozi wa gereza akabikora atari we biturutseho.

Ikindi ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Aman Olivier atigeze agora inzego haba mu iperereza kuko yemeye ibyo yabazwaga byose ariko agaragaza ko yashyizweho iterabwoba na Kayumba wari umuyobozi wa gereza.

CSP Kayumba yavuze ko nta terabwoba yashyize kuri Olivier kuko nta bimenyetso abitangira, kandi ngo bibaye ariko byagenze Olivier yagakwiye kuza mu rukiko akabimushinja aho kugira ngo bibe iturufu y’ubushinjacyaha.

Uyu mugabo wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge yavuze ko atari kumushyiraho igitutu ngo n’aba bandi bareganwa bakimushyireho.

Nyuma y’isaha humvwa impande zombi urukiko rwagiye kwiherera rugaruka rwanzura ko Aman agomba kuzaza mu rukiko akuburana hakurikijwe icyo amategeko ateganya. Umucanza yavuze ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 11 Kamena 2021, i saa mbiri za mu gitondo.

Abaregwa batakambiye urukiko…

Ubwo umucamanza yari amaze kuvuga itariki urubanza ruzasubukurirwaho, abaregwa basabye urukiko kubaha ijambo maze CSP Kayumba avuga ko basaba kurekurwa bakaburana badafunze.

Abaregwa bavuze ko ubwo baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko batarekurwa kuko hagikorwa iperereza.

Basabye ko barekurwa by’agateganyo kuko iperereza ryarangiye kandi imiryango yabo iri mu kaga kuko batari gukora. Bavuze ko badashobora gutoroka ubutabera.

Umucamanza yavuze ko iki cyemezo ku kuba barekurwa by’agateganyo kizafatwaho umwanzuro tariki 26 Gicurasi 2021.

Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’imfungwa

Muri Mutarama 2021 ni bwo uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n’imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

Bugingo abisabwe n’Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ijya kugurirwaho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko ari bo baguriyeho ibyo bintu. Bakoreshaga sim cards z’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), ngo yamusabye ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitakunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye kuri internet.

Icyo gihe ngo ni bwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hanagurwa telefone ya SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, jus n’ibindi muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa n’umunyamabanga witwa Uwamariya Marguerite abigeza kwa CSP Kayumba.

CSP Kayumba yageze mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu 2014, aho yari avuye muri RDF. Mu 2014, yabanje gukora mu iperereza muri RCS, nyuma aza kugirwa Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, aho yavuye ajya kuyobora iya Nyarugenge iri i Mageragere.

CSP Kayumba n'abo baregwa hamwe ubwo bari bahagaze imbere y'urukiko
Abaregwa basabye ko urukiko rwafata umwanzuro vuba ku ifungurwa n'ifunga ryabo ry'agateganyo kuko rimaze igihe
Ubwo bari basohotse mu rukiko
Kayumba na bagenzi be bafungiwe by'agateganyo muri gereza ya Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .