00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croix Rouge yahinduye imibereho y’abanya-Gisagara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Mirenge ya Kibilizi, Kansi, Muganza na Mukindo mu Karere ka Gisagara, baterwa inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda, bavuze ko imibereho yabo imaze guhinduka myiza bishingiye ku bikorwa uwo muryango utabara imbabare wabagejejeho.

Muri bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo begerejwe harimo umuyoboro w’amazi wa kilometero 15 ugaburira ingo zisaga ibihumbi bitanu, ibitaro bya Kibilizi no ku kigo nderabuzima cyo kimwe n’amashuri yo mu Murenge wa Kibirizi.

Hari kandi inka 45 zahawe imiryango itishoboye mu 2005, inzu 123 zubakiwe abatishoboye n’ibyumba by’amashuri 12. Abanyeshuri 3003 bakomoka mu miryango ikennye bafashijwe kwiga bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding.

Rwanyonga Jean Claude wo mu Murenge wa Kansi wahawe inka ihaka na Croix Rouge y’u Rwanda mu 2006, yavuze ko byamubereye imbarutso y’iterambere.

Ati “Iyi nka yangejeje kuri byinshi ndetse n’ubu bigikomeza kuko nabashije kwishyurira abana babiri ishuri kuko iyo inyana ivutse nyigurisha amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. Amata araboneka tukanywa tukanagurisha, ikindi nabashije gusana inzu mbamo. Kuva bampa iyi nka imaze kubyara gatanu.”

Niyinsaba Colette wo mu Murenge wa Kibilizi ni umwe mu bagerejwe amazi meza. Avuga ko byabagiriye akamaro kuko bavoma hafi kandi basigaye bagira isuku muri byose.

Ati “Bataraduha aya amazi twavomaga hasi mu kabande; amazi twavomaga yari mabi akadutera indwara zo mu nda. Twatumaga abana kuvoma bagatinda bagakererwa kujya ku ishuri. Kuri ubu nta kibazo kuko tuvoma amazi meza tukagira isuku.”

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi, bavuga ko kubakirwa ibyumba by’amashuri byabafashije kuko mbere abana babo bajyaga kwiga kure bikaba ngombwa ko bajyayo bakuze.

Kangabire Alphonsine ati “Mbere ritaraza [ishuri] abana bacu bigaga kure bagakora urugendo rwo kujya i Kansi ku Kiliziya, ni ahantu hari urugendo rw’isaha n’igice ku mwana. Twasigaranaga impungenge ko imodoka zibagonga cyangwa bakayoba. Imvura yabaga yaguye ntibajye ku ishuri. Ikindi ni uko umwana muto atajyaga kwiga kare ahubwo twategerezaga ko abanza gukura.”

“Tugiye kubona tubona Croix Rouge ituzaniye ishuri, batangira kuryubaka baduha n’akazi dukorera amafaranga. Mfite abana babiri biga kuri iri shuri n’abandi batatu baharangije, urumva ko kutuzanira iri shuri byatugiriye akamaro.”

Mu mirenge ya Muganza na Mukindo imiryango 123 irimo iyabaga muri nyakatsi n’itaragira aho kuba yubakiwe inzu na Croix Rouge, abayigize bavuga ko bakuwe mu buzima bubi bafashwa kubaho neza.

Umukecuru witwa Yankurije Spérancie ati “Nabaga muri Nyakatsi nyagirwa nenda kuzicwa n’umwanda, baraza barahankura banyubakira inzu mu mudugudu. Kuri ubu mbayeho neza kuko ndya nkaryama nkabasha gusinzira n’abana banjye batatu.”

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.

Ati “Ibyo bikorwa byose bimaze gukorwa hano byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 73Frw. Abaturage tubasaba kwita ku buyo bagejejwe kugira ngo abe ho neza kuko byakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.”

Yakomeje asaba abaturage kuvugurura imirire yabo n’iy’abana babo kugira ngo ibe myiza kuko bahawe imbuto n’imboga byo kurya. Yabasabye no kurushaho kugira isuku muri byose baca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda.

Yabibukije ko bagomba kugira ubwiherero bumeze neza kandi bufite isuku kuko bahawe amabati yo kubusakara.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ibafasha mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’ibanze y’umuturage.

Ati “Croix Rouge idufasha muri byinsi kuko hari n’abantu benshi bagiye bahura n’ibiza muri ibi bihe by’imvura, igahita itabara ikabubakira amacumbi ikabaha n’ibikoresho by’ibanze. Ni umufatanyabikorwa mwiza dushimira.”

Yasabye abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa byiza bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Bimwe mu byumba by'amashuri Croix Rouge y'u Rwanda yubatse ku kigo cy'amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi
Bishimira ko begerejwe amazi meza bituma baca ukubiri n'indwara ziterwa n'umwanda
Inka umuryango Croix Rouge wahaye Rwanyonga Jean Claude imaze kubyara gatanu
Inka yahawe Murekezi Issa wo mu Murenge wa Kibilizi imaze kumuteza imbere
Ivomo ry'amazi meza Croix Rouge y'u Rwanda yegereje abaturage mu Murenge wa Kibilizi
Sebaganwa Guillaume avuga ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .