00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croix Rouge yagobotse imiryango 190 yasenyewe n’ibiza i Kayonza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Imiryango 190 yasenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi uyu mwaka yahawe amafaranga yo kubafasha gusana inzu zabo zangiritse mu buryo bukomeye, bamwe bavuga ko ari ubwa mbere batunze amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw.

Abahawe amafaranga ni imiryango 190 yo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, buri muryango wahawe ibihumbi 149 Frw na Croix Rouge y’u Rwanda kugira ngo basane inzu zabo zangiritse abandi bakore imishinga ibafasha mu kwiteza imbere.

Nsangiza Ildephonse utuye mu Mudugudu wa Gahiza mu Kagari ka Mugera, yavuze ko bahuye n’ibiza bisenya inzu zabo n’imyaka bari barahinze irimo urutoki n’indi myinshi.

Ati “ Kuri njye inzu nabagamo yarasenyutse, nari mbayeho mu buzima butari bwiza. Iyi nkunga nabonye rero ngiye kuyisanisha inzu yanjye nguremo amabati mashya kuburyo nongera kuba mu nzu ikomeye.”

Nsangiza yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga y’amafaranga bamuhaye, abizeza ko agiye gusana inzu ye ubutaha bakazasanga aba ahantu heza hadateye ipfunwe.

Gatera Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Muhozi mu Kagari ka Mugera yavuze ko inzu ye yari yangiritse kongeraho umusarani n’imyaka ye myinshi.

Ati “ Ubu ngiye kubanza nsane inzu yanjye, ntange ubwisungane mu kwivuza nibiba ngombwa nguremo n’itungo rigufi rizajya rimfasha kubona ifumbire.”

Hari abatunze ibihumbi 100 bwa mbere mu buzima

Karigirwa Fernabe w’imyaka 67 ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe, yavuze ko ari ubwa mbere mu buzima bwe yakiriye amafaranga arenga ibihumbi 100.

Yavuze ko ibiza byangije inzu ye n’imyaka yari yarahinze bituma abana be babaho nabi.

Ati “Ni ubwa mbere ntunze amafaranga ibihumbi 100 mu buzima bwanjye amenshi nari narakiriye ni ibihumbi 100, ubundi ntunzwe no guhinga nkeza akaba aribyo nirira, none ubwo mpawe aya mafaranga ngiye gusana ibyangiritse nguremo n’ihene nini ikuze.”

Mukandori Costasie utuye yavuze ko igice cy’inzu yabagamo cyatwawe n’umuyaga bituma inzu ye yangirika cyane mu buryo bugaragara, yavuze konawe ari ubwa mbere atunze ibihumbi 100 Frw.

Ati “ Ni ubwa mbere nyatunze ubundi najyaga mu itsinda wenda tugafata nka 80 Frw none bwa mbere ntunze arenga ibihumbi 100 Frw. Ndayasanisha inzu yanjye, nubakire ubwiherero nanaguremo icyana cy’ingurube kizamfasha kwiteza imbere.”

Umukozi w’Umurenge wa Mwiri ushinzwe imari n’ubutegetsi, Ndabazigiye Jean Damascène, yavuze ko muri Gicurasi 2021 iyi miryango aribwo yahuye n’ibiza bisenya inzu zabo abandi bibatera ubukene.

Yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga bahaye aba baturage, abizeza ko bagiye kubafasha gukoresha neza ayo mafaranga.

Uhagaragariye Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhaweninama Jean D’Arc, yavuze ko nkuko basanzwe bunganira gahunda za Leta bahisemo gufasha aba baturage bagizwe n’imiryango 190 kongera kwiyubaka.

Ati “ Twabahaye ubushobozi bungana n’amafaranga ibihumbi 149 Frw kugira ngo bazaguremo amabati yo gusana inzu zabo, ubwiherero n’ibikoni abandi banakore imishinga yo kwiteza imbere bongere biyubake nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.”

Yavuze ko inkunga yose yatanzwe ingana na miliyoni 24 Frw bakazakomeza kuba hafi aba baturage kimwe n’abandi bose bahura n’ibibazo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Croix Rouge y’u Rwanda ni umwe mu miryango yita kubababaye hirya no hino mu Rwanda. Ukunze kwita ku baturage bahuye n’ibiza, mu minsi ishize yateye inkunga imiryango myinshi yatewe ibihombo na COVID-19 buri muryango bakaba barawuhaye ibihumbi 180 Frw, ifasha kandi ibigo by’amashuri n’abandi bantu bahura n’ibiza.

Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe ibihumbi 149 Frw yo gusana ibyangijwe n'ibiza
Amafaranga bahawe basabwe kuyasanisha inzu zabo zangijwe n'ibiza
Karigirwa Fernabe yavuze ko ari ubwa mbere atunze ibihumbi 100 Frw
Uhangarariye Croix Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d'Arc yavuze ko bazakomeza kwita ku bahura n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .