Cricket: U Rwanda rwatsinze Zambia imikino 4-1 mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda ya Cricket yitegura gutangira urugamba rwo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi, yihanije Zambia iri mu bihangange muri Afurika iyitsinda imikino ine muri itanu zahuyemo mu mpera z’icyumweru gishize kuri Stade ya Gahanga.

Ikipe ya Zambia yari imaze iminsi ine mu Rwanda aho yari yaje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo gukomeza ubufatanye, kumenyekanisha umukino wa Cricket no gufasha abazaserukira igihugu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2020 kizabera muri Australia.

Mu mikino itanu yahuje ibihugu byombi, u Rwanda rwatsinze uwa mbere ku bitego 167-107, rutsinda uwa kabiri ku bitego 182-135, rutsinda uwa gatatu ku bitego 142-141, Zambia itsinda uwa kane ku bitego 108-91 uwa nyuma, u Rwanda ruwutsinda ku bitego 147-142.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Dusabemungu Eric, yatangaje ko kwipima na Zambia byatumye babona urwego bariho n’aho bakeneye kongera imbaraga bikazabafasha mu gihe cy’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika nayo izabera mu Rwanda mu mezi abiri ari imbere.

Yagize ati “Zambia ni kimwe mu bihugu bikomeye muri Afurika yose, gukina nabo byaduhaye umwanya wo kubigiraho byinshi no kureba urwego rw’ikipe yacu muri rusange. Navuga ko kuba twarabatsinze bitazatuma twirara ahubwo turakomeza gukora cyane kugira ngo imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izagere tumeze neza.”

Ng’andu Yandikani waje ayoboye ikipe ya Zambia yashimye urwego u Rwanda ruriho mjuri Cricket, avuga ko rutanga icyizere ko mu gihe kiri imbere uyu mukino uzaba ukomeye ndetse ushobora gutangira kwigarurira abafana nk’umupira w’amaguru n’indi.

Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi kizabera muri Australia mu 2020, izahuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba “East Africa World T20 Qualifiers” arimo u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda, izabera mu Rwanda kuva tariki 5 kugeza 15 Nyakanga 2018.

Ikipe y'u Rwanda yahawe igikombe nyuma yo kwihaniza Zambia
Habaye n'ubusabane mu gusoza imikino ya gicuti hagati y'u Rwanda na Zambia
Ng’andu Yandikani waje ayoboye ikipe ya Zambia yashimye urwego u Rwanda ruriho mu mukino wa Cricket
Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba
Suresh Negi uyobora Sahasra Electronics (Rwanda) PVT. Ltd yateye inkunga urugendo rwa Zambia mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza