00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19:Minisitiri Gatabazi yamaze impungenge imbaga y’abarimo gusubira mu byaro

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Kamena 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yamaze impungenge abantu batangiye gusubira mu Ntara biturutse ku mabwiriza mashya kwirinda COVID-19 yashyizweho, ababwira ko bashobora kuguma muri Kigali kuko ibikorwa byinshi bizakomeza gukora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Kamena 2021, ni bwo umubare munini w’abaturage watangiye guhaguruka mu Mujyi wa Kigali werekeza mu bice bitandukanye by’igihugu ahanini biturutse ku cyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Kamena 2021 igafata imyanzuro irimo ko guhera ku wa Gatatu ingendo hagati y’uturere zihagarara.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiranye na RBA, yavuze na mbere y’uko iyi Nama y’Abaminisitiri iterana abantu bari barishyizemo ko hazashyirwaho ’Guma mu Rugo.’

Ati "Abantu muri ino minsi babonye ibipimo bya Covid-19 uko igenda izamuka, bari biteze ko hashobora kubaho icyemezo cya Guma mu rugo ku buryo benshi bari barazinze bashaka gusubira mu cyaro kugira ngo nk’uko byagenze ubushize bajye gukomereza ubuzima bwabo mu cyaro kuko batari bazi igihe byamara."

Minisitiri Gatabazi yakomeje ahumuriza aba baturage ababwira ko ubuzima mu Mujyi wa Kigali buzakomeza.

Ati "Turagira ngo tubanze tubahumurize kuko ntabwo byabaye Guma mu Rugo, ni Guma mu karere kandi n’ubundi no mu mujyi wa Kigali hari ubuzima, hari ibikorwa by’ubucuruzi n’iby’imirimo rusange bizakomeza gukora, twabanza kubahumuriza kugira ngo bareke kwihuta birukankira mu byaro."

Yasabye abaturage kureka ingendo ahubwo bakibanda ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati "Ikindi dusaba ni ukureka izo ngendo, abantu bagatuza, bakubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko bakanubahiriza n’ibisabwa bisanzwe aribyo byo gukaraba, guhana intera, kwirinda guhura ari benshi, kwirinda gusurana mu ngo no kwirinda ingendo zitari ngombwa."

Bitewe n’ubwandu bwa Covid-19 buri kwiyongera mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021 yafashe ibyemezo bishya birimo ko amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa moya z’ijoro mu gihe ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere zahagaritswe.

Minisitiri Gatabazi yamaze impungenge imbaga y'abari gusubira mu cyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .