Covid-19: Impungenge ni zose ku banyeshuri bo muri Kigali bahagaritse amasomo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Impuguke mu burezi n’abaturage barasaba Minisiteri y’Uburezi gufata ingamba zikomeye ku banyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali, basubitse amasomo yabo kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ngo kuko bashobora kudindira mu myigire yabo.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri yose akorera mu Mujyi wa Kigali, abiga bataha ntibongere kujya ku ishuri mu gihe abiga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bagumyeyo ariko ntibakomeze amasomo.

Ukwezi kugiye gushira aba banyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali batari kwiga, mu gihe abanyeshuri bo mu ntara zitandukanye amasomo arimbanyije.

Hari Impuguke mu burezi zaganariye na Flash Fm zagaragaje ko abanyeshuri bo muri Kigali bazadindira mu myigire nihatarebwa ingamba zikomeye zikwiye gufatwa na Mineduc.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira kurwanya ubujiji (
Fight Illiteracy Youth Organization) Moses Gahigi, yavuze ko iki cyemezo cyo guhagarika amashuri yo muri Kigali cyatumye hari abana batakaza ubushake bwo kwiga.

Ati "Hari abana bamwe bari mu rugo birumvikana ko batakaje ubushake bwo kwiga, bumva ko kwiga bitakiri ngombwa. Hari ukudindira kw’abana mu mashuri, aho umunyeshuri ashobora kuvuga ati njyewe nkurikije imyaka ndimo, ngize imyaka 18 nkiri mu wa kane akavuga ati ntabwo ari byo.”

Uretse Gahigi ariko n’abaturage bahamya ko abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali batazabura kudindira ugereranyije n’abo mu ntara zitandukanye aho amasomo akajije umurego.

Umwe muri bo yagize ati “Nk’ubu reba igihe gishize amashuri yarahagaze, ngo abanyeshuri bari kwigira ku ikoranabuhanga ariko ntidufite twese ubushobozi. Nk’urugero dushobora kuba twiga mu mwaka wa kabiri twese umwe akaba afite ubushobozi agakomereza kwiga kuri internet, ubu se nidusubira ku ishuri umusaruro uzaba umwe?.”

Mugenzi we na we aguruka kuri iki kibazo yagize ati “Birumvikana ko niba umunyeshuri uri hano i Kigali kandi azi ko uwo mu Ntara ari kwiga urumva ko igihe bazasubira ku ishuri bizasaba ko biga bya bindi abandi bari kwiga uyu munsi.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valantine aherutse gutangaza ko ibyemezo byose bifatwa mu burezi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 nta yandi mahitamo aba ahari, anizeza abanyeshuri ko batazadindira mu myigire yabo.

Ati “Kubera iki cyorezo tuzajya tugena uko amasomo agenda. Uyu munsi ushobora kuvuga ko dufunze Umujyi wa Kigali, ejobundi byagaragara no mu kandi karere bikaba ngombwa ko duhagarika. Tuzajya tureba umwihariko wa buri wese kandi icyo tuzakora ni uko nta muntu uzasigara inyuma, ubwo tuzagerageza kubikemura mu buryo bumwe cyangwa ubundi harebwa iby’ingenzi.”

Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza yo mu Mujyi wa Kigali tariki ya 17 Mutarama 2021.

Mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021 yanzuye ko amashuri yose mu Mujyi wa Kigali akomeza gufunga, hategerejwe ko hari icyakorwa mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ishobora guterana ku wa 22 Gashyantare 2021.

Impuguke mu burezi zisanga kuba abanyeshuri muri Kigali batari kwiga bizabadindiza imyigire yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .