00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid- 19: Imiryango 22 yakorerwagamo ubucuruzi muri ‘Down Town’ yafunzwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Imiryango 22 ikorerwamo ubucuruzi yo mu nyubako ya Down Town iherereye mu Karere ka Nyarugenge, yafunzwe kubera ko abacuruzi bayikoreramo batubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwafunze imiyango 22 yakorerwagamo ubucuruzi nyuma y’uko busanze abayikoreramo bakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Si ubwa mbere ubuyobozi bwihanangiriza abakorera Down Town bunabasaba kurushaho kubahiriza ingamba za Covid-19 bambara udupfukamunwa banahana intera ndetse banashyira imigozi ku miryango bakoreramo cyane ko mu byumweru bibiri bishize bari bwanaciye ubuyobozi bw’iyi nyubako amande y’ibihumbi 300 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko bafunze ibi byumba 22 mu gihe cy’icyumweru ndetse bahisemo kubifunga nyuma y’uko basanze abakoreramo batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bikwiye.

Ati “Aho twafunze ni muri koridori kubera uburyo hari akajagari n’urujya n’uruza rw’abantu benshi n’imiryango 22 bacururizagamo kuko twari tumaze igihe kinini tubasaba kugira uruhare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko nta mbaraga bigeze bashyiramo mu gihe twari twanasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’iyi inyubako.”

Yongeyeho ko abakorera muri ibi byumba byafunzwe batakurikije amabwiriza yo gukoresha abagera kuri 50% nk’uko biteganywa anashimangira ko babaciye amande y’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse ko nibakomeza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 iyi nyubako yose izafungwa.

Umuyobozi wa Down Town, Lambert Ngenzi, we yabwiye IGIHE ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko ashimangira ko ku bacuruzi bisaba guhozaho kugira ngo bakurikize ibyo baba basabwa.

Ati “Twubahiriza amabwiriza kuko nta wakwinjira Down Town adakarabye ariko hari ubwo ugenda ukabona umucuruzi arakubonye yambaye agapfukamunwa wamara kugenda akongera akagakura ku buryo usanga biba bisaba guhozaho buri kanya.”

Yongeyeho ko bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abakorera muri iyi nyubako barusheho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Koridori yafunzwe igaragaramo akajagari n'urujya n'uruza rw'abantu benshi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Umuyobozi wa Down Town, Ngenzi Lambert, yavuze ko ku bacuruzi bisaba guhozaho kugira ngo bakurikize ibyo baba basabwa
Abacuruzi bashyira imigozi ku nzugi iyo babonye ubuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .