00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19: Abanyeshuri bitegura ikizamini cya Leta bahumurijwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Kamena 2021 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahumurije ababyeyi n’abanyeshuri biga mu mashuri yafunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 kandi biteguraga gukora ikizamini cya Leta, avuga ko Minisiteri y’Uburezi izashyiraho gahunda zituma badacikanwa ugereranyije na bagenzi babo bazakomeza kwiga.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 arimo n’avuga ko “Amashuri yose harimo na za Kaminuza afunzwe”.

Ni icyemezo kireba amashuri yo mu turere Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro, Rwamagana n’Umujyi wa Kigali.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe haburaga iminsi mike ngo abanyeshuri batangire ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, ibintu byatumye hibazwa uko ibi bizamini bizakorwa n’uko bizagenda mu gihe bagenzi babo bo mu tundi turere bo bagiye gukomeza amasomo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Kamena 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ingamba zishyirwaho hagamijwe kurwanya COVID-19 zijyaho mu neza y’Abanyarwanda.

Ati “Ubutumwa turi gutanga kuva icyorezo cyatangira, ni ukubwira Abanyarwanda ko kurwanya icyorezo twese tubifatanya. Ntabwo ari amabwiriza ya Leta iha abaturage ngo bayubahirize. Na Leta nayo igizwe n’abaturage. Twese turi abaturarwanda, turi Abanyarwanda tuyubahiriza kimwe.”

Yakomeje avuga ko abanyeshuri biga mu mashuri yafunzwe nta mpungenge bakwiye kugira kuko Minisiteri y’Uburezi izashyiraho amabwiriza agamije kubafasha.

Ati “Nkamara abantu impungenge ko iyo twafashe imyanzuro ntabwo twibagirwa uruhande rumwe ngo tuvuge ngo amashuri arafunze twirengagije ko ababyeyi bafite abana bafite ibizamini. Ngira ngo murebye itangazo twasohoye turavuga ko amashuri afunze ko ariko Minisiteri y’Uburezi iri buze kwita ku bana bari bafite ibizamini bya Leta bizakorwa muri uko kwezi kwa Karindwi bakagenerwa umwihariko wabo nta mpungenge bagira Minisiteri y’uburezi irabitaho mu mashuri aho bajyaga barara n’abajyagayo ku munsi.”

“Ariko nagira ngo mbizeze ko nta mwana uzahomba ikizamini cye. Turi Leta ireberera abaturage rero nta mwana uzahomba ikizamini cye.”

Abanyeshuri bava ku ishuri bazafashwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we wari muri iki kiganiro yavuze ko uretse abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta bazafashwa mu buryo bwihariye n’abari gutaha bazoroherezwa kugera mu rugo bitabashyize mu byago byo kwandura COVID-19.

Ati “Amashuri menshi ibizamini bizarangira ejo ku wa Gatatu, dufatanyije na Polisi y’Igihugu twateguye uko abana bataha mu ngo zabo kandi ku buryo batazahura n’abandi bagenzi hirya no hino mu gihugu ku buryo bagera aho bakomoka badahuye n’abandi.’’

Yakomeje asaba abanyeshuri bazataha kuzitwara neza mu gihe bazaba bageze mu rugo.

Ati “Turasaba abanyeshuri batashye kugira ngo bagire indi myitwarire, batashye ngo bajye mu ngo zabo ababyeyi ntabwo batashye ngo bajye ahandi. Badufashe kugira ngo hatabaho ukundi kwiyongera. Hazabaho gupima bamwe batarava ku mashuri kugira ngo bafashwe.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahumurije abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya Leta ko batazacikanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .