Ibihano bihabwa abanyonzi byatumye bamwe bacika mu muhanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Abatwara abagenzi ku magare bavuga ko iyo bafatiwe mu makosa na Polisi bandikirwa amande arenze amafaranga bakorera bigatuma bamwe bareka aka kazi.

Hari abatwara abagenzi ku magare mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko iyo Polisi ibafatiye mu ikosa runaka, ibahanisha ibihano bimeze nk’ibyabatwara ibinyabiziga binini, bakifuza ko bagabanyirizwa bakajya bahanwa hakurikijwe amafaranga binjiza.

Ukwizagira Bouduin yatwaraga abagenzi ku muhanda Nyabugogo –Kiruhura yahawe igihano yita ko kiremereye ahita areka kunyonga.

Ati “Umupolisi yanyandikiye Contravention’y’amafaranga ibihumbi 25 ndareba mbona ntazayabona mpitamo kuva mu muhanda nkabanza nkajya kuyahingira, nagwira nzishyura hanyuma ngaruke mu muhanda.”

Bucyana Felix na we ni umunyonzi ukorera mu muhanda Gatsata-Karuruma, yatangarije IGIHE ko amaze kwandikirwa amande inshuro ebyiri.

Ati “Umupolisi yasanze ntegereje abagenzi hariya Nyabugogo hafi y’ikiraro imbere y’ahahoze hitwa kwa Mirimo ahita ampa contravention y’amafaranga ibihumbi 15. Aya mbere narayishyuye, ariko ubwa kabiri narayabuze. Bibaye byiza bajya baduhana bakurikije amafaranga dukorera”.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yatangarije IGIHE ko abanyonzi nabo bagomba guhanwa nk’ibindi binyabiziga igihe bishe amategeko yo mu muhanda.

Ati “Umunyonzi iyo afatiwe mu makosa ahabwa ‘contravention nk’ihabwa undi muntu utwaye ikinyabibiziga wafatiwe mu makosa.”

CIP Emmanuel Kabanda yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, abanyonzi bagiye kwigishwa amategeko y’umuhanda, ibi bikazafasha mu kwirinda amakosa ndetse n’impanuka.

Ati “Turi muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gukumira impanuka zo mu muhanda. Mu byo twashyize muri gahunda harimo no gukangurira abatwara abagenzi ku magare kwihatira kumenya amategeko y’umuhanda. Si twe tuzayabigisha ahubwo tuzafatanya n’amashyirahamwe yabo.”

Akomeza avuga ko uretse gukangurira abanyonzi kwiga amategeko ngo bazanabakangurira kugura ingofero zabugenewe zibarinda gukomereka mu mutwe igihe habaye impanuka hamwe n’utwambaro tumurika nijoro.

Polisi yiyemeje kutarebera amakosa yose akorerwa mu muhanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza