00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#ConnectRwanda: Abahinzi b’icyayi 560 bagenewe telefoni zigezweho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo hamwe na Rwanda Mountain Tea bageneye telefoni zigezweho (Smartphones) 566 ku bahinzi b’icyayi.

Ni mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda igamije ko nibura buri muryango waba ufite imwe.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na MTN Rwanda kuri uyu wa 9 Nzeli 2021, ryasobanuye ko haguzwe telefoni 700 zizifashishwa mu gushyigikira iyo gahunda, 74 zitangwa mu ntangiriro za 2020, izindi 566 zirimo gutangwa kuva mu mezi make ashize naho 60 zizatangwa mu minsi iri imbere.

Zigenda zisaranganywa abahinzi bo mu duce turindwi turimo inganda z’icyayi. Izo ni Gatare na Gisakura muri Nyamasheke, Kitabi yo muri Nyamagabe, Mata yo muri Nyaruguru, Rubaya yo muri Ngororero, Nyabihu na Rutsiro. Twose duherereye mu Burengerazuba n’Amajyepfo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashimiye Rwanda Mountain Tea yaguze izo telefoni avuga ko yiteze umusanzu wazo mu iterambere ry’ubuhinzi bw’abazihawe.

Ati “Twizeye ko izi telefoni zizafasha abazihawe kugera ku makuru menshi cyane, bakabona serivisi z’ikoranabunga n’ibisubizo binoze, bityo zikagira uruhare mu izamuka ry’urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ubukungu muri rusange.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye Rwanda Mountain Tea ku musanzu wayo muri Connect Rwanda; ashimangira ko izo telefoni zizafasha abahinzi kumenya uko isoko rihagaze bibarinde ibihombo.

Yakomeje ati “Aba bahinzi b’icyayi 566 bahawe telefoni bazarushaho kugera ku makuru y’ingenzi byihuse arimo ajyanye n’uko ibiciro by’icyayi bihagaze umunsi ku munsi, isoko rihari na serivisi z’imari zikorerwa ku ikoranabuhanga ari nako bamenya kurikoresha.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja, yatangaje ko abo bahinzi bagiye kuzajya bishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bakabasha kugera kuri internet kandi bakabona serivisi za Irembo.

Ati “Twishimiye cyane kubona impinduka tukagendana n’ikoranabuhanga rigezweho rizafasha abahinzi mu bikorwa byabo bya buri munsi.”

Gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe na MTN Rwanda mu Ukuboza 2019 ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, igamije gufasha imiryango idafite telefone zigezweho kuzibona kugira ngo ijyane n’abandi mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Imiryango, ibigo, inzego za Leta n’iz’abikorera bagiye bayishyigikira batanga umusanzu wabo, hamaze gutangwa 44.570.

Biteganyijwe ko porogaramu 12 zizabanza gushyirwa muri izo telefoni zizaba ziri mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, bisobanuye ko abaturage bazihitiramo ururimi bakoresha.

Izo porogaramu zirimo iza Irembo, Serivisi za banki, iz’ubuzima, uburezi, kwishyura ifumbire bakoresheje Smart Nkunganire, amakuru ajyanye n’iteganyagihe n’ibindi.

MTN Rwanda ni yo izahugura abo bahinzi uko bazakoresha izo telefoni.

Aba ni abahinzi b'icyayi bo muri Nyamasheke ubwo bari bari guhabwa telefoni muri gahunda ya Connect Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .