Col Rugambwa yashimye uburyo irondo ry’umwuga ryagabanyije urugomo n’ubujura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana Colonel Rugambwa Albert yavuze ko kuva irondo ry’umwuga ritangiye, ibyaha birimo ubujura,urugomo, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge byagabanyutse ku kigero gishimishije.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 ubwo hafungurwaga itorero ry’iminsi irindwi ry’abakora irondo ry’umwuga mu Karere ka Gatsibo.

Iri torero ryatangirijwe mu Murenge wa Kiziguro ryitabirwa n’abakora irondo ry’umwuga 1354. Ryitezweho kubongerera ubumenyi kuburyo barushaho gukora akazi kabo kinyamwuga.

Avuga ku itangizwa ry’irondo ry’umwuga, Colonel Rugambwa yagize ati “Bajya kuvuka byatewe nuko twabonaga tutabona umusirikare cyangwa umupolisi wo guhagarika muri buri mudugudu no muri buri gasantere bitewe nuko haba hari n’izindi nshingano nyinshi tuba dufite kandi tugasanga tugomba gutanga umudendezo mu baturage hose.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gufata abaturage bakabatoza indangagaciro, bakabahagararira mu midugudu yose.

Col Rugambwa yavuze ko hari ibyaahindutse nyuma y’itangizwa ry’irondo ry’umwuga kandi bishimishije.

Ati “Mu makuru dukura mu baturage nuko batanze umusaruro. Abajura bararaga bazengereza abaturage baragabanutse ku kigero gishimishije ndetse n’abaturage bitangira ubuhamya, bahagaritse urugomo rwakundaga gukorerwa mu dusantere hirya no hino. Akenshi iyo byageraga ku mugoroba abantu bamaze gusinda bararwanaga none ubu ugerageje kuzana urugomo baramufata bakamushyikiriza polisi.”

Yakomeje agira ati “ Bagabanyije ibiyobyabwenge ndetse n’abaturage barabyivugira, ubujura mu myaka y’abaturage bwaragabanutse cyane. Ikindi badufashije mu kumenya ibintu byinshi bikorerwa iyo mu midugudu, ubu iyo hari umuntu ukoze icyaha bahita bamushyikiriza polisi kuburyo bitakigorana cyane gufata umunyabyaha.”

Coloneri Rugambwa yavuze ko kuri ubu leta ifite inshingano zo kubaha amahugurwa arushaho kubafasha kunoza inshingano zabo neza abizeza ubufatanye buhoraho mu kazi kabo ka buri munsi.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko iyi minsi irindwi ku bakora irondo ry’umwuga ari umwanya wo kwisuzuma, hakarebwa ahari icyuho kugira ngo bibafashe kunoza inshingano zabo neza.

Yibukije aba banyerondo ko bafitanye igihango n’abaturage ngo kuko aribo babashyizeho kandi banabahemba, abasaba kugira indangagaciro z’ubunyangamugayo.

Ndayishimiye Titien umwe mu bakora irondo ry’umwuga mu Murenge wa Murambi yavuze ko iminsi irindwi bagiye kumara bongererwa ubumenyi izabafasha mu bintu byinshi.

Ati “ Hari igihe ujya nko gukingisha umuntu mu gihe habaye inama akagusuzugura ukumva wafata umwanzuro utari mwiza ariko iyo witabiriye aya mahugurwa umenya uko witwara kuri wa muntu.”

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa abakora irondo ry’umwuga 1506 kuri ubu abamaze kugera muri iri torero ni 1354.

Col Rugambwa yavuze ko hari ibyaahindutse nyuma y’itangizwa ry’irondo ry’umwuga kandi bishimishije
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa abakora irondo ry’umwuga 1506 kuri ubu abamaze kugera muri iri torero ni 1354.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 nibwo hafunguwe itorero ry’iminsi irindwi ry’abakora irondo ry’umwuga mu Karere ka Gatsibo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza