Nyamvumba yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Nyakanga 2018, icyo gihe yari avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Yahise anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2.
Mbere yo guhabwa izo nshingano, Brig Gen Nyamvumba yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nk’ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.
Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n’Ubushakashatsi mu Gisirikare cy’u Rwanda. Kuva muri Kamena 2021, yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!