00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Col. Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 8 Kamena 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Col. Assimi Goita uherutse gukuraho inzego z’ubutegetsi muri Mali, yarahiriye kuyobora icyo gihugu nka Perezida wa Repubulika ndetse ahita ashyiraho Choguel Maiga nka Minisitiri w’Intebe bazakorana.

Impungenge ni zose ko hashobora kuvuka ibibazo by’ubushyamire, mu gihe hari hateganyijwe amatora ya Perezida muri Gashyantare umwaka utaha ariko Goita yijeje abaturage ko ibintu byose bizagenda neza.

Ibirori byo kurahirira inshingano z’umukuru w’igihugu nta munyacyubahiro uturutse hanze y’igihugu wigeze ubyitabira, haba n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

Mu kwezi gushize nibwo uwari Perezida wa Mali, Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane, batawe muri yombi n’igisirikare bakaza gutangaza ubwegure bwabo aho bari bafungiye mu kigo cya gisirikare.

Assimi Goita ni umwe mu bahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama umwaka ushize wa 2020.

Goita arahiriye kuba Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko amahanga akomeje gukomatanyiriza iki gihugu, harimo no guhagarikwa kw’amafaranga iki gihugu cyahabwaga na Banki y’Isi ndetse no gukurwa mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Col Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .