CNLG yikomye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yamaganye isubizwa mu kazi k’ubugaga rya Dr Charles Twagira w’imyaka 60 y’amavuko, wahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko zo mu Rwanda muri 2009 akaba akinakurikiranwe mu Bufaransa.

CNLG yatangaje ko kuva ku wa 10 Mutarama 2018, ibitaro bya Paul Doumer byita ku ndwara z’abageze mu zabukuru bicungwa n’umuryango ‘Assistance publique des hôpitaux de Paris ‘ (AP-HP), biherereye i Labruyère byahaye akazi Dr Twagira.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Munyarwanda yari ashinzwe serivisi z’ubuzima mu yari Perefegitura ya Kibuye, agashinjwa kuba yari mu bahateguye Jenoside.

Mu 2009 nibwo Urukiko rwo ku Kibuye yakatiwe gufungwa burundu adahari, ahamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Yahamwe no kuba yarashishikarije abaturage gukora jenoside no gukorera ibikorwa by’iyicarubozo Abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro no ku barwayi bari barwariye mu bitaro bya Kibuye.

Yahamijwe kwicisha abana n’umugore wa Dr Camille Karimwabo, mugenzi we w’umuganga wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye.

Muri 1994, Dr Charles Twagira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahava ajya muri Benin kugeza mu 2006, nyuma asanga umuryango we mu Bufaransa ndetse anabona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Hashingiwe ku kirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) Dr Charles Twagira yafatiwe i Vire mu Bufaransa muri Werurwe 2014 aho yari yarahungiye mu gace ka Calvados, akurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2015, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwarekuye Dr Twagira ariko agakomeza gukurikiranwa acunzwe n’ubutabera.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Bufaransa mu ngingo yacyo ya 138 mu gika cyayo cya 12, ivuga ko umuntu wese ucunzwe n’ubutabera adashobora gukora imirimo ya kinyamwuga ndetse n’imuhuza n’abantu benshi ; n’umwuga w’ubuganga urimo.

Nubwo iyo ngingo ivuga ityo, Dr Charles Twagira yahawe, CNLG ikabona ko ari ukwica amategeko ahana y’u Bufaransa ubwabwo ndetse n’inshingano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside ireba ibihugu byose.

Ku bw’ibyo, itangazo rya CNLG riragira riti "Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganye byimazeyo ihabwa ry’akazi rya Charles Twagira nka muganga mu bitaro bya Paul Doumer, igikorwa ifata nko gupfobya jenoside ndetse ikanahamagarira Leta y’u Bufaransa gutesha agaciro iryo habwa ry’akazi, hashingiwe ku mategeko y’u Bufaransa."

CNLG isaba Leta y’u Bufaransa kugerera mu kebo kamwe DR Twagira n’ako yagereyemo Dr Rwamucyo Eugène, umuganga w’Umunyarwanda wahagaritswe ku mirimo ye mu 2009 mu bitaro by’i Maubeuge kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Charles Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza