CNLG yashyize imbaraga mu gukorana n’Imiryango y’Abayahudi mu kubungabunga amateka ya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Nzeri 2018 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yongereye imbaraga mu gukorana n’Imiryango y’Abayahudi, hagamijwe kwigira ku buzobere bafite mu kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi no gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo bufatanye kandi bwitezweho umusaruro mu kubungabunga ibimenyetso biri ku nzibutso, kubika ubuhamya bujyanye n’amateka ya Jenoside, kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

CNLG ivuga ko guhera mu 2015 yatangiye kwegera iyo miryango y’Abayahudi. Kugeza ubu ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia no mu Bufaransa.

Zohereza abanyeshuri mu Rwanda cyane abageze ku gihe cyo kwandika ibitabo bibahesha impamyabumenyi za Master’s n’iz’ikirenga (PhD), bagakora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside, inzibutso, ubutabera kuri Jenoside nk’Inkiko Gacaca n’ibindi.

Hari n’Imiryango mpuzamahanga nayo ikorana na CNLG mu kurwanya umuco wo kudahana, hagamijwe ikurikiranwa ry’abateguye n’abakoze Jenoside bagahungira mu mahanga.

Harimo no gushyira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga no gufatanya mu bikorwa byo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi guharanira ko amateka ya Jenoside yigishwa mu mashuri yo mu mahanga kandi n’ibigo by’ubushakashatsi ku mateka, mu mategeko no ku bundi bumenyi bikabishyira muri porogaramu zabyo.

Kuwa 23-28 Nzeri 2018, CNLG yatumiye impuguke zo mu mashyirahamwe atandatu y’Abayahudi yo mu Bufaransa, kugira ngo bamenye u Rwanda n’amateka yarwo kandi bagirane ubufatanye burambye mu kubungabunga amateka ya Jenoside.

Mu kiganiro bagiranaye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, ku wa Mbere tariki 24 Nzeri 2018, yabasobanuriye imirimo ya komisiyo, anagaragaza ingingo z’ubufatanye bukenewe hagati y’impande zombi.

Dr Bizimana yabwiye IGIHE ko ari uruzinduko rufite akamaro kanini kandi ruzatuma iyi komisiyo itera intambwe mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi zijya kugirana isano, nubwo ku birebana n’abazikoze harimo itandukaniro.

Yakomeje agira ati ’Umwihariko wo mu Rwanda urakomeye kuwubungabunga kuko benshi mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, badashaka ko ayo mateka amenyekana uko ari, kubera ko yerekana uruhare bo ubwabo n’ababo bayagizemo."

"Icya mbere ni uko kuganira n’iyi miryango yo mu mahanga biyifasha kumenya no guha agaciro ingamba zafashwe n’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside rukaba rumaze kugera ku byiza byinshi bishimishije."

"Icya kabiri kandi tubategerejeho ni uko baduha ku bumenyi bafite mu gufata neza inzibutso za Jenoside zacu, kuzishyiramo amateka agaragaza umwihariko wa buri karere na buri rwibutso n’uburyo Abayahudi bakoresha mu kwigisha urubyiruko amateka yabo kuko natwe mu Rwanda dukeneye ubwo bumenyi."

Intumwa z’ayo mashyirahamwe n’imiryango zari mu Rwanda ni 13, ziherekejwe na Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, Kabanda Marcel.

Zihagarariye Imiryango n’Amashyirahamwe arindwi arimo Memorial de la Shoah, Fondation pour la Mémoire de la Shoah, Fondation du Camp des Milles, CERCIL, Musée mémorial des enfants du Vel d’Hiv, Maison d’Izieu na Mémorial du camp de Rivesaltes.

Mu ruzinduko rwabo mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Urwibutso rw’ Urugamba rwo kubohora igihugu ruri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, u rwa Ntarama, Nyamata, Bisesero na Murambi.

CNLG itangaza ko uru ruzinduko ruzatuma habaho amasezerano yanditse hagati y’impande zombi.

Imiryango, ibigo by’ubushakashatsi n’amashyirahamwe yo mu mahanga bifitanye amasezerano y’imikoranire na CNLG ni 21, byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Budage, Australia, Canada, Afurika y’Epfo n’u Bwongereza.

CNLG iteganya kongera umubare w’aba bafatanyabikorwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intumwa zaturutse mu Bufaransa zasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Izi ntumwa zisobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza