CNLG yasabye u Buholandi gufata Ndereyehe wa FDU ushinjwa gutera inkunga umugambi wa Jenoside

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasabye u Buholandi ko ubutabera bwabwo bwaburanisha Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze CDR, ku byaha bya Jenoside ashinjwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda .

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru CNLG yasohoye, yibukije ko ku wa 5 Ugushyingo 2008 yakatiwe igifungo cya burundu adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa, ahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa, ku wa 20 Mata 2010 ubutabera bw’u Rwabda bwashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ariko ubu akaba atarafatwa, agakomeza mu mutuzo ibikorwa bicengeza amatwara ya gihezanguni mu Burayi n’ahandi, afatanya n’andi matsinda yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka RNC, FDLR na FDU-Inkingi.

Muri iri tangazo, riragira riti "Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba u Buholandi kuburanisha Charles Ndereyehe Ntahontuye. Haramutse hatabayeho kumuburanisha, ubutabera bw’u Buholandi bwagombye kohereza Ndereyehe mu Rwanda nk’uko byakozwe kuri Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba boherejwe mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2016."

Uretse abo, ubutabera bw’u Buholandi bwaciriye urubanza Mpambara Joseph wakatiwe igifungo cya burundu ku wa 7 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero mu gihe cya Jenoside; naho Yvonne Basebya Ntacyobatabara yahamijwe ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi 8, ku wa 1 Werurwe 2013.

CNLG yashingiye ku mwanzuro 2150 (16 Mata 2014) w ‘Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku isi usaba ibihugu byose « gukora ipererza ku byabaye, gufata, gukurikirana mu nkiko cyangwa kohereza mu Rwanda, bishyira mu bikorwa inshingano mpuzamahanga, abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside bari kubutaka bwabyo, harimo n’abayobozi b’umutwe wa FDLR ».

Ndereyehe ukomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, mu 1992 afatanyije n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand; Dr Rwamucyo Eugène; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, yashinje kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe ‘Cercles des Républicains Progressistes’ washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

CNLG yibutsa ko yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida ariko arivamo , mu 1992 agira mu uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ISAR aho yayoboraga, Ndereyehe ashinjwa ko yagize uruhare mu gutoteza Abatutsi, hanashingwa umutwe w’Interahamwe, zitoreza imbunda mu Ishuri ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare.

CNLG ivuga ko akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi yakoreshaka n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo; yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi hirya no hino mu gihugu.

Ndereyehe ashinjwa ko yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.

CNLG ihamya ko ku wa 21 Werurwe 1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana wari ushinzwe abakozi muri ISAR, imuha uburenganzira busesuye burimo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa. Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.

Mu byo ashinjwa hanarimo ko yateye inkunga ikorwa rya Jenoside; CNLG ivuga ko ubwo yari Umuyobozi wa ISAR muri GIcurasi 1994 yategetse abakozi gutanga ku mishahara yabo imisanzu yari igamije gufasha umugambi wo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.

CNLG ikomeza ivuga ko Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza rubanda mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside.

Ndereyehe uri mu bihungiro mu Buholandi, ari mu mpunzi zashinze muri Mata 1995 umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Aho ari mu Buholandi, ni umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi naryo rishinjwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byongeye, CNLG yatangaje ko mu matangazo menshi y’iri shayaka, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro kuyibuka, akabyita « fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.

Ndereyehe Charles Ntahontuye ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza