CNLG yagaragaje uko Abatutsi ibihumbi 182 biciwe muri Kibungo, 11% bakagwa muri za Kiliziya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Kamena 2019 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yamuritse ubushakashatsi bugaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, yahitanye abasaga ibihumbi 182mu byumweru bitatu.

Kibungo yari igizwe na Komini 11 zirimo Muhazi, Kayonza, Rutonde, Kabarondo, Rukara, Kigarama, Birenga, Sake, Bugesera, Rukira na Rusumo, ubu ni mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, n’igice cya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubu bushakashatsi bufite ibice bitanu birimo ikivuga uko abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu bajyanwa gutuzwa i Kibungo na Bugesera, Amacakubiri yabibwaga mu baturage kuva ku ngoma ya Perezida Kayibanda wigeze no kuvuga ngo “u Rwanda ni urwa Gahutu” n’ibindi.

Bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri, bwayobowe n’umukozi wa CNLG Hitimana Justine. Bugaragaza uko abayobozi bateguye Jenoside n’uko abayikoze bari hirya no hino bakatiwe n’inkiko Gacaca, inkiko zisanzwe z’u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Hitimana yagaragaje ko muri Kibungo hari umwihariko w’uko imitwe yitwara gisirikare yari yarateguwe kandi yaratojwe ku bwinshi, irimo Interahamwe n’Impuzamugambi, Simba Battalion, Abarinda yashyizweho na Pierre Celestin Rwagafirita n’Abajekaro bajyaga mu mashuri bagakuramo abana b’Abatutsi bakabapfukamisha mu mihanda n’abandi.

Hari kandi umutwe w’Abazayire washyizweho na Depite Mutabaruka Sylvan, Abayisiraheli bitwaraga gikomando, Abakaceri n’Abandi.

Hitimana ati “Ni ukuvuga ngo indege ya Habyarimana yaguye tariki 6 Mata, Sylvan Mutabaruka yahise afata urwo rubyiruko rw’Abazayire batangira kwica muri Rukumberi n’ahandi nka za Kabarondo, za Kigarama. Ni ukuvuga ngo iyo mitwe yitwara gisirikare yabaga yuzuye ahantu hose ntabwo umuntu yabonaga aho yihisha.”

Hitimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibungo yatangiye tariki 7 Mata irangira tariki 26 Mata, kuko Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kibungo yose ku wa 27 Mata 1994.

Ati “Muri Kibungo hose bishe mu gihe cy’ibyumweru bitatu kubera ko FPR Inkotanyi yafashe Perefegitura ya Kibungo hakiri kare. Muri icyo gihe bishe abatutsi barenga ibihumbi 182, ibyo biragaragaza ubukana. Ikindi kandi nababwira ko muri Kibungo Abatutsi benshi bagiye bahungira muri za Paruwasi bazi ko bararokoka, mu bihumbi 182 nibura 11% biciwe muri za Kiliziya.”

Yakomeje avuga ko Simba yafataga abana akajugunya hejuru bagera hasi akabakandagira. Si ibyo gusa kuko ngo Abatutsi muri aka gace bicwaga nyuma abamaze kubica bakanywa amaraso yabo.

Abagize uruhare muri Jenoside ni abategetsi bo ku rwego rwo hejuru n’abo mu nzego za gisirikare barimo Col Pierre Celestin Rwagafirita wanayoboye Jandarumori (Gendarmerie), Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper bigeze kuba abaminisitiri, Tito Barahira, Octavien Ngenzi bayoboye Komini Kabarondo n’abandi. Aba bose baburanishijwe n’Inkiko zitandukanye.

CNLG itangaza ko iyi gahunda yo gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside muri Perefegitura zose z’igihugu izakomeza, aho mu gihe cya vuba hazamurikwa ubushakashatsi bwo muri Gitarama na Butare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahisemo kubukora bakurikije uko inzego z’ubutegetsi zari zimeze.

Mu myaka itatu ishize iyi gahunda itangiye hamuritswe ubushakashatsi bwa Gisenyi, Ruhengeri na Kibungo. Ubu bushakashatsi buboneka ku rubuga rwa CNLG.

CNLG ishishikariza abanyarwanda n’inshuti zabo by’umwihariko abazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kwandika ibitabo no gukora ubushakashatsi kuko bifasha mu kugaragaza ukuri kw’ibyabaye bityo abahakana bakabura aho bamenera.

Ubushakashatsi kuri Jenoside muri Kibungo bwakozwe hifashishije abatangabuhamya bagera ku 110 bafite nibura imyaka 40 y’amavuko kandi mu gihe cya mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi babaga muri ako gace; barimo abarokotse Jenoside, abarokoye abahigwaga, abakoze jenoside n’abakatiwe n’inkiko bafungiye hirya no hino muri za gereza.

Yifashishijwe kandi inyandiko zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi z’Inkiko Gacaca, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, inyandiko za Auditorat Militaire n’izagiye zivanwa mu biro by’Uturere.

Abitabiriye umuhango wo kumurika ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside muri Kibungo
Allain Gauthier washinze umuryango ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha
Dr Bizimana yavuze ko gahunda yo gukora ubushakashatsi izakomeza hakurikijwe uko inzego z'ubutegetsi zari zubatse
Kabanda Callixte warokokeye i Rukumberi muri Komini Sake yitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Umukozi wa CNLG, Ntagengwa Vital, atanga inyunganizi kuri ubu bushakashatsi bwayobowe na Hitimana Justine
Umwanditsi w'ibitabo Sebagabo Simon wananditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, atanga igitekerezo
Visi Perezida wa Sena, Jeanne D’Arc Gakuba na Dr Bizimana uyobora CNLG, ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza