00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CMI yahinduye umuvuno, iri kwica Abanyarwanda mu mpanuka mpimbano

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 27 Kanama 2021 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) rwahinduye umuvuno mu mugambi wo kwica Abanyarwanda, aho ruri gukoresha amayeri yo kubagonga rukabyitirira impanuka zisanzwe.

Umunyarwanda uherutse kwicwa na CMI ni uwari uzwi nka Sivo wakoraga ibikorwa by’ubucuruzi muri Uganda, wagonzwe ari kuri moto mu muhanda uva Masinda ugana Hoina, aho yari kumwe n’undi muntu w’inshuti ye.

Amakuru ya Virunga Post avuga ko imodoka yagonze uyu Munyarwanda yari itwawe n’umwe mu bakozi ba CMI, kandi iri ku muvuduko uri hejuru, akaza kwitaba Imana ubwo abantu bari barimo kugerageza kumugeza kwa muganga.

Abanyarwanda benshi bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo muri Uganda, aho bamwe bashyirwa muri gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagahohoterwa, ndetse bamwe bakanicwa, nyamara nta na rimwe bajya bahabwa impamvu batawe muri yombi.

Guhera mu 2017 Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda iyobowe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

Urwego rw'Ubutasi bw'Igisirikare cya Uganda bukomeje ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .