Clement Kayishema wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yaguye muri Mali

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 31 Ukwakira 2016 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Clement Kayishema wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yaguye muri gereza ya Bamako muri Mali, aho yari yaroherejwe n’urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo ubuzima bwe bwose nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Kayishema wari ugize imyaka 62, yakatiwe na ICTR gufungwa burundu kuwa 21 Gicurasi 1999 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine bya Jenoside.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko yitabye Imana hagati yo ku mugoroba wo kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu mu gitondo azize uburwayi, gusa byinshi ku rupfu rwe ntibirajya hanze.

Uyu mugabo wavukiye muri Komini Gitesi muri Perefegitura ya Kibuye mu 1954, ubu ni muri Bwishyura mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Yari umuganga mu bitaro bya Kibuye, ndetse muri Nyakanga 1992 yagizwe Perefe wa Kibuye, kugeza muri Nyakanga 1994.

Nyuma y’igitutu cy’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziri kubohora igihugu, Kayishema kimwe n’abandi bayobozi n’ingabo zari iza leta y’icyo gihe, yafashe inzira ahungira muri Zaire, akomereza muri Zambia aho yafatiwe kuwa 2 Gicurasi 1996, ahita ajyanwa mu rukiko i Arusha.

Urukiko rwamuhamije kuba yari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero hagati ya Mata, Gicurasi na Kamena 1994, aho yajyanaga abasirikare, abapolisi Interahamwe n’abasivili bo kwica abatutsi, n’abo yiyiciye ubwe.

Yashinjwe kugaba ibitero muri Kiliziya ya Mubuga ahaguye abatutsi bagera ku 11 000 ndetse anayobora ubwicanyi bwabereye muri Stade ya Kibuye.

Nyuma Kayishema yaje kujuririra igihano yakatiwe ariko kuwa 1 Kamena 2001, urugereko rw’Ubujurire rushimangira ibihano yari yakatiwe mbere.

Nyuma y’amezi make, kuwa 9 Ukuboza 2001, Kayishema n’abandi bafungwa batanu barimo Jean Kambanda wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, Jean Paul Akayezu wayoboye komini Taba, Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Obed Ruzindana wari umucuruzi na Omar Serushago wayoboraga Interahamwe, boherejwe na ICTR gufungirwa muri gereza ya Bamako muri Mali.

Kayishema yiyongereye ku bandi bafungwa bane bapfuye batarangije ibihano barimo Barayagwiza Jean Bosco, Rutaganda Georges, Kalimanzira Callixte na Serugendo Joseph wapfuye ategereje koherezwa aho yagombaga gufungirwa, na bo bagasanga Nzirorera Joseph wapfuye akiburanishwa, hamwe na Musabyimana Samuel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza