CICR yaburiye Abanyarwanda nyuma y’uko abatekamitwe bayiyitiriye bakaka abantu amafaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2018 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Komite Mpuzamahanaga ya Croix-Rouge mu Rwanda, CICR, irasaba Abanyarwanda kugira amakenga kuko muri iyi minsi hari abatekamutwe bagaragaye bakomeje kuyiyitira babeshya abantu ko bakorana nayo, bakabemerera akazi cyangwa amasoko bagamije kubashuka ngo babake amafaranga.

Umwe mu batekewe umutwe ni umugabo usanzwe acuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga watanze ibihumbi 60 Frw, nyuma yo kubeshywa ko muri CICR hari isoko ryo gushyira camera zicunga umutekano mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, n’irindi ryo gushyiramo utwuma tuburira abantu mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Uyu mugabo avuga ko yahamagawe n’umusore wamubwiye ko yitwa ‘Jean’, wiyise ko akuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri CICR.

Uwo mutekamutwe yamubwiye ko yamufasha guhabwa aya masoko mu buryo butagoye ariko umusaba kubanza kumuha ibihumbi 20 Frw, ko ari ay’ibitabo by’isoko (DAO) kandi ko agomba kuyatanga kuri buri soko.

Abatekamitwe ngo bakora mu buryo bw’itsinda

Nyuma uyu wiyise “Jean” ngo yaje kumuhamagara amubwira ko yajyanye n’umukoresha we mu Nkambi ya Kigeme, amusaba kohereza ya mafaranga vuba kugira ngo amuhe ubufasha bwihuse. Yamuhaye nimero ya telefoni ayashyiraho akoresheje Mobile Money, amubwira ko iyo telefoni ari iy’umucungamutungo wa CICR.

Yakomeje agira ati “Sinazuyaje nahise nyamwoherereza yose ibihumbi 40 Frw kuri telefoni kuko numvaga ngiye kubona isoko rikomeye kandi mfitemo inyungu nyinshi.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko bukeye bwaho bahanye gahunda yo guhurira ku biro bya CICR, mu gihe ari mu nzira yerekezayo, umutekamutwe wiyitaga Jean arongera aramuhamagara amusaba kwishyura ibihumbi 51 Frw by’ingwate y’isoko.

Nk’umuntu wari umenyereye iby’amasoko yahise atangira kugira amakenga, amubaza impamvu amwaka amafaranga kandi ataratsindira isoko, undi amusubiza ko ibyo avuga bikorwa mu masoko ya leta kandi we icyo agamije ari ukumurwanaho kugira ngo abone amasoko bitamugoye. Yahise amwoherereza ibihumbi 20Frw yari afite, yuzura ibihumbi 60 Frw.

Nyuma yo kumwoherereza amafaranga ngo yamusabye ko babonana, dore ko yari arambiwe kumutegereza n’imvura iri kugwa, yongeye kumuhamagara asanga yafunze telefoni, ahita amenya ko yatekewe umutwe ndetse yibuka ko hari n’undi rwiyemezamirimo yigeze kumva byabayeho.

Uyu mugabo yajyanye ikirego mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ahasanga n’abandi bafite ikibazo nk’icye, ahita abona ko mu bigaragara ubu butekamutwe bukorwa n’abantu basa n’abakoze itsinda.

Hari n’undi witwa Sinamenye wo mu Karere ka Ruhango watekewe umutwe binyuze ku nshuti ye ariko nayo itabizi, ku bw’amahirwe abivumbura nta mafaranga aratanga.

Uyu ngo yahamagawe n’umuntu wiyise umukozi wa CICR, wamubwiye ko ashaka kumuha akazi ko gukora inyigo y’ibikenewe mu nkambi y’impunzi, gusa yamusabye ibihumbi 10 Frw agira amakenga, maze kubera ibibazo byinshi yamubazaga, uwo mutekamutwe ahita akupa ndetse afunga telefoni.

Sinamenye yagize ati “Ni uburyo abajura badukanye bwo kwiba, uko abantu batera imbere abajura na bo batera imbere mu buryo bwo kwiba, ni yo mpamvu abantu bagomba kugira amakenga menshi.”

Ni iki CICR ivuga kuri ubu butekamutwe bwitwaza izina ryayo?

CICR yemeza ko hari abantu batari bake bamaze iminsi bajya ku biro byayo babaza amakuru ajyanye n’amasoko baba babeshywe n’abatekamutwe.

Uyu muryango usobanura ko utanga amasoko mu buryo bwemewe n’amategeko kandi binyuze mu nyandiko, ukaba udahamagara umuntu ngo umusabe kubanza kwishyura kandi atarahabwa isoko.

CICR ngo ntikoresha Mobile Money cyangwa Tigo Cash nk’uburyo bwo kwishyura cyangwa kwishyuza, ahubwo ikoresha uburyo bwa banki igihe hatanzwe inyemezabwishyu.

CICR igira inama umuntu wese uhuye n’iki kibazo kwihutira kukimenyesha inzego zishinzwe umutekano zikabikurikirana. Yongeraho kandi ko mbere yo gutanga amafaranga, uhuye n’icyo kibazo yabanza kubaza amakuru arambuye ku biro bya CICR biri mu Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ku muhanda wa 10 KN 41 munsi gato y’ahahoze Hotel Kiyovu, ubu hasigaye hari iyitwa Park inn hotel. Mu gihe atabashije kuhagera akifashisha nimero za telefone 0788313665 cyangwa 0788300509.

RIB isaba abantu gukenga igihe bijejwe akazi cyangwa amasoko

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko abatekamutwe bakomeje kwiyongera, kandi n’ubwo bakira ibirego ndetse bamwe bagatabwa muri yombi, benshi muri bo usanga bakoresha nimero za telefoni zitabanditseho ku buryo bigoye kubatahura.
Yakomeje agira ati “Usanga bakoresha nka nimero ya telefoni y’umuntu wapfuye kera, cyangwa y’umukecuru wibera mu cyaro utanazi ibyo ari byo.”

Mbabazi avuga ko biba bitoroshye kubafata, agasaba Abanyarwanda guhora bari maso ndetse bakarushaho kugira amakenga.

Yakomeje agira ati “Tuvuge umuntu akurangiye isoko, arakubwira aho ugura ibintu, ubikugurisha, akanakubwira n’uwo ubishyira. Ese we kuki iryo soko aba atarikoze? Akenshi usanga harimo n’uburangare bwabo, kuko ntibaba batekereje ngo bumve ngo ubarangira isoko ni muntu ki.”

Iki cyaha gifatwa nk’icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kuva kuri 3.000.000 Frw kugeza kuri 5.000.000 Frw.

Ibiro bya CICR biri mu Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ku muhanda wa 10 KN 41 munsi gato y’ahahoze Hotel Kiyovu, ubu hasigaye hari iyitwa Park inn hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza