Christophe Bazivamo yarahiriye inshingano nshya muri EAC

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Nzeri 2016 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Christophe Bazivamo yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho agiye kungiriza Umurundi Ambasaderi Liberat Mfumukeko.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane mu nama ya 17 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Perezida Kagame yamwifurije imirimo myiza hamwe na bagenzi be bagiye gukorana.

Yagize ati “Ndifuriza imirimo myiza Umunyamabanga Wungirije mushya, mwifurize we na bagenzi be kuzagira manda irangwa no kugera ku nshingano n’imirimo itanga umusaruro. Agiye kuzakora nk’Umunyafurika y’Iburasirazuba kurusha uko ari Umunyarwanda.”

Mu mirimo ya Politiki, Bazivamo Christophe yabaye umuyobozi w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, kuva mu 1999 kugeza mu 2000. Kuva mu 2000 kugeza mu mpera za 2002, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza ku itariki ya 06 Gicurasi 2011,Bazivamo yabaye Minisitiri muri za Minisiteri zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubutaka, ibidukikije, amashyamba, amazi na mine, iy’Umutekano n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Guhera muri 2011, Bazivamo Christophe yabaye umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba “EALA” aho yari ahagarariye u Rwanda, kugeza hagati muri uyu mwaka wa 2016 ubwo yagirwaga Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe imari n’imiyoborere muri EAC. Nyuma y’iyi myanya ya Politiki yose, kuva mu 2002 yari na Visi-Perezida wa FPR-Inkotanyi.

Bazivamo yize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yarangije afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubuhinzi.

Yakomereje amasomo ye mu Budage muri Kaminuza ya Göttingen aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) n’ubundi mu bijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gashami k’ibijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’icyaro.

Bazivamo Christophe arahirira inshingano nshya yahawe
Perezida Kagame yifuriza imirimo myiza Bazivamo Christophe
Perezida Magufuli yifuriza Bazivamo imirimo myiza
Perezida Museveni ashimira Bazivamo warahiriye imirimo mishya
Umunyamabanga wa EAC, Liberat Mfumukeko
Abitabiriye inama ya 17 y'Abakuru b'ibihugu bya EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza