00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM yitezweho gusiga ishimangiye umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yizeye ko inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM) iteganyijwe kubera i Kigali umwaka utaha, izasiga umubano w’ibihugu byombi ku rwego rwiza kurushaho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021, ubwo yari amaze kuganira na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.

Ambasaderi Omar Daair yavuze ko ibiganiro bye na Minisitiri w’Intebe byagenze neza, bikaba byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, mbere y’Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP26 izabera mu Bwongereza guhera ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ni we uzaba ahagarariye u Rwanda muri iyo nama mpuzamahanga.

Baganiriye kandi ku mishinga y’uburezi iki gihugu gitera inkunga mu Rwanda, binyuze mu mashuri.

Ambasaderi Omar Daair yavuze ko akurikije uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bizeye ko ruzatambukana umucyo muri COP26.

Yabwiye abanyamakuru ko umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza uhagaze neza, ariko ko yizeye ko uzarushaho kugana mu cyerekezo kizima nyuma y’inama ya CHOGM iteganyijwe umwaka utaha.

Amatariki iyi nama izaberaho ntaratangazwa nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera Covid-19, icyakora Daair yavuze ko bizeye ko izaba mu mezi atandatu ya mbere ya 2022.

Yagize ati “Ndatekereza ko tuzakomeza gukorana neza mu kwitegura CHOGM umwaka utaha, uzaba umwanya mwiza wo gukomeza umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.”

Yongeyeho ko iyo nama izitabirwa n’abantu benshi batandukanye, baganira ku hazaza ha Commonwealth n’icyakorwa ngo intego z’uwo muryango zigerweho uko bikwiriye.

CHOGM yari iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza 27 Kamena 2020 irasubikwa. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe kuyitegura bari bemeje ko yaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, maze ku wa 7 Gicurasi 2021 hongera gutangazwa ko yasubitswe.

Ibiganiro bya Ambasaderi Daair na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo imihindagurikire y'ibihe, uburezi n'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .