Charly na Nina bashyize hanze indirimbo yigisha abasore gukundwakaza abakunzi babo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kamena 2019 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya Charly na Nina ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Nibyo’ ivuga imyato umusore ufite umutima mwiza kandi uzi gutetesha umukunzi we.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2019, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Nessim naho amashusho atunganyirizwa muri Swangz Avenue. Yanditswe na Danny Vumbi afatanyije n’aba bakobwa.

Nina yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yavuye mu bitekerezo byabo nk’uko bisanzwe.

Yakomeje avuga ko bayishyize hanze bari bakumbuye kongera gukorera igihangano abafana babo badasiba kubashyigikira no kubereka urukundo umunsi ku munsi.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Charly na Nina baba baririmba bati “Ufite umutima, Nibyo […] unezeza umutima wanjye nzaguhora iruhande, Nibyo.”

Kubera uburyo uyu musore baba baririmbira aba azi gukundwakaza umukobwa bakundana, hari aho baririmba bati “Abakwifuza si bake ni amagana nk’umusenyi wo kunyanja.”

Hari hashize amezi atanu Charly na Nina bashyize hanze indirimbo bise ‘Uburyohe’ yasohokanye n’amashusho yayo nayo yishimirwa ku rwego rwo hejuru n’abakunzi baba bakobwa.

Aba bakobwa bashyize hanze iyi ndirimbo yabo nshya mu gihe bamaze iminsi mike batangiye ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya virusi itera SIDA, inda zitateguwe, imirire mibi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi byagira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’umwana w’umukobwa.

‘Nibyo’ ni indirimbo ya gatanu aba bakobwa bashyize hanze nyuma y’umwaka n’imisago ushize batandukanye na Muyoboke Alex wareberaga inyungu zabo mu bya muzika.

Charly na Nina bashyize hanze indirimbo bagaragaza umusore uzi gukundwakaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza