CHAN 2018: Ghana, Misiri na Algeria mu bihugu by’ibihangange byakurikiye Amavubi mu gusezererwa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Kanama 2017 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezerewe mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ariko hari n’ibindi bihugu bisanzwe bifite amateka muri ruhago kuri uyu mugabane nka Ghana, Misiri, Congo Kinshasa bitazagaragara muri iri rushanwa rizabera muri Kenya.

Byari inzozi z’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuzabona ibendera ry’igihugu rizamurwa muri Kenya mu 2018 ubwo imikino ya CHAN ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izaba itangiye tariki 11 Mutarama igasoza kuri 2 Gashyantare.

Izi nzozi zayoyotse kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo imbere y’abafana batari benshi ubwo Amavubi yihagararagaho agatsinda Uganda igitego 2-0 ariko agasezererwa kubera ko mu mukino ubanza yari yatsinzwe 3-0.

Gusa si u Rwanda gusa rutazagaragara muri iri rushanwa rikoemeye kuri uyu mugabane nyuma y’Igikombe cya Afurika; CAN, kuko hari ibihugu bisanzwe bifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika byatunguwe bigasezererwa.

Ku ikubitiro, Congo Kinshasa yegukanye iri rushanwa ryabereye i Kigali mu 2016 yatunguwe isezererwa na Congo Brazzaville. Mu mukino ubanza wabereye i Brazzaville warangiye amakipe yombi anganya 0-0 ageze i Kinshasa mu mukino wo kwishyura n’ubundi anganya igitego 1-1 bituma Congo Brazzaville ikomeza kubera igitego yatsindiye hanze.

Ibindi bihangange byasezerewe ni Misiri yatsinzwe na Maroc ibitego 3-1 i Rabat bisanga 1-1 zari zanganyije mu mukino ubanza wabereye i Cairo, Libya yatunguye Algeria iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2, Zambia yihererana Afurika y’Epfo iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2, Mauritania itungura Mali iyisezerera ku bitego 3-2, naho Ghana ikurwamo na Burkina Faso ku bitego 4-3 muri rusange.

Haracyari umukino umwe usigaye uzahuza Guinea na Senegal kuri uyu wa Kabiri, ukazagaragaza igihugu cya 16 kizabona itike. Mu mukino ubanza Senegal yari yatsindiye hanze igitego 3-1 ikaba ari nayo ifite amahirwe.

Igihugu 15 byabonye itike yo kuzakina CHAN 2018

Libya, Maroc, Mauritania, Nigeria, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinée équatoriale, Congo Brazzaville, Cameroun, Uganda, Sudani, Angola, Zambia, Namibia na Kenya izakira irushanwa.

Congo Kinshasa yasezerewe muri iri rushanwa yari yegukanye umwaka ushize
Ghana nayo yatunguwe irasezererwa
U Rwanda ruri mu bihugu bitazagaragara muri CHAN 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza