00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CG Marizamunda yagaragarije intumwa za Somalia uburyo bushya u Rwanda rukoresha mu kogorora abafunzwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CG Marizamunda Juvenal, yagaragarije intumwa zo muri Somalia uburyo uru rwego rusigaye rwibanda ku kugorora abahamijwe ibyaha aho kwita ku guhana gusa.

Itsinda ryo muri Somalia riyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Bashe Yusuf Ahmed, ryasoje uruzinduko ryagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki 11 Ugushyingo 2021.

Bashe Ahmed n’itsinda bazanye basuye inzego z’ubutabera zirimo Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha ndetse na RCS.

Ubwo baganiraga na RCS, CG Marizamunda yavuze ko muri iki gihe uburyo gakondo bwakoreshwaga na za gereza bwo guhana ku bakurikiranywe n’abahamijwe ibyaha butagikoreshwa.

Ati “Ariko, ibintu byagiye bihinduka nk’uko abantu bagiye bahinduka. Nubwo gahunda za gereza gakondo zabaga zishishikajwe cyane no guhana no guha ubutabera abakekwaho cyangwa abahamijwe ibyaha, uyu munsi twibanda ku kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe aho guhanwa.”

Yakomeje agira ati “Nk’izindi gahunda za gereza ku Isi, RCS, yahinduye imitekerereze, yibanda ku kugorora kugira ngo nibasubira mu muryango nyuma yo kurangiza ibihano bazagirire umumaro imiryango n’igihugu cyabo.”

CG Marizamunda yanakomoje ku ruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda mu gushyiraho politiki nziza zifasha mu kugorora aba bagonganye n’amategeko.

Ubwo yasozaga uruzinduko rwe, Bashe Ahmed yanditse kuri Twitter ko we n’itsinda bazanye bishimiye kwigira ku mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Ati “Twahererekanyije inararibonye n’uburyo dushobora gufatanya hagati y’ibihugu byacu mu rwego rw’ubutabera by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ry’imicungire y’amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS [Integrated Electronic Management System].”

Yakomeje agira ati “Ndashimira ibigo by’urwego rw’ubutabera mu Rwanda kutwakira no kuduha ikaze mu Rwanda.”

Kuva tariki ya 1 Kamena 2017, inkiko zose mu Rwanda zatangiye gukoresha ikoranabuhanga IECMS (Integrated Electronic Case Management System), muri serivisi zitandukanye z’ubutabera.

Iri koranabuhanga ryatangiranye n’inkiko zo muri Kigali gusa kuwa 1 Mutarama 2016, rihuza amakuru y’inzego zose z’ubutabera kuva ku bugenzacyaha, ubushinjacyaha, inkiko, Minisiteri y’Ubutabera kugeza no ku rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Gutanga ikirego ntibigisaba ko umuntu ajya ku rukiko yikoreye umuba w’amadosiye, bisaba kwiyandikisha ku ikoranabuhanga rya IECMS, akuzuza ibisabwa.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2019/2020, igaragaza ko hagati ya tariki 16 Werurwe 2020 kugeza 31 Gicurasi 2020, hatanzwe ibirego bigera ku bihumbi 14.675 mu gihugu hose byatangwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

CG Marizamunda yagiranye ibiganiro na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Somalia, Bashe Yusuf Ahmed
Abayobozi ba RCS bagaragarije intumwa za Somalia ibimaze gukorwa n'uru rwego
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga wa Somalia, Bashe Yusuf Ahmed yashimye imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu rwego rw'ubutabera mu Rwanda
Abayobozi ba RCS bakiriye itsinda riturutse muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .