Centrafrique: Umujyanama wa loni mu bya gipolisi yasuye abapolisi b’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Kanama 2016 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye Shaowen Yang, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) aho bakambitse mu murwa mukuru Bangui.

Uruzinduko rwa Yang n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ayoboye, rwabaye ku itariki ya 4 Kanama 2016 ruri muri gahunda yo guhuriza hamwe abagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu baturutse mu bihugu bitandukanye, no kubasaba gukomeza gukorera hamwe ndetse no gufasha mu kubaka ubushobozi bwa Polisi ya Centrafrique.

Uru ruzinduko rwaranzwe n’imyiyereko yakozwe na Polisi z’ibihugu 5 bitanu biri kugarura no kubungabunga amahoro mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Polisi y’iki gihugu.

Mu bari bahari harimo umuyobozi mukuru wa Polisi ya Centrafrique, Euphrem Gosta, Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu Luis Miguel Carrilho, n’abayoboye Polisi z’ibihugu byaje kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Imyiyereko yabaye yerekanaga uko Polisi zikorera muri iki gihugu zishobora guhosha imyigaragambyo no kugarura amahoro mu bihe by’umutekano mucye, ndetse no mu mikwabu idasanzwe.
Yang yashimiye abo bapolisi kubera ubunyamwuga buhambaye, imikorere myiza, gukorera hamwe n’imikoranire myiza aba bapolisi bagaragaje.

Yabasabye gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu baturage ba Centrafrique.

Mu ijambo rye, Luis Miguel Carrilho yashimiye Polisi zose ziri muri Centrafrique kubera ikinyabupfura no gukorera hamwe bibaranga mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Centrafrique, Euphrem Gosta, we yibanze ku bushake bw’igihugu cye mu kubaka ubushobozi, ubunyamwuga n’igipolisi gikomeye kandi gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye.

Ukuriye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrique, ACP Gilbert Gumira, ari nawe wakiriye izi ntumwa, mu ijambo rye yerekanye uko umutekano uhagaze, ubushobozi bafite mu kubungabunga umutekano aho bashinzwe kuwubungabunga, imirimo bashinzwe ya buri munsi n’ibyo bamaze kugeraho kugeza ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza