Kwamamaza

Centrafrique: Abagera kuri 25 baguye mu mvururu

Yanditswe kuya 30-10-2016 saa 08:38' na Mukaneza M.Ange


Ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), bwatangaje ko abantu 25 baguye mu mvururu zahuje abahoze bari mu mutwe wa Seleka na Anti-

Itangazo ryashyize ahagaragara na MINUSCA rivuga ko abantu 15 baguye mu mirwano hagati ya Seleka na Anti-Balaka yabaye ku wa Kane mu gihe kuwa Gatanu abandi 10 barimo abapolisi batandatu n’abasivili bane batezwe bakicwa.

BBC ivuga ko imvururu zo ku wa Kane zabereye mu Mujyi wa Bambari uherereye muri birometero 250 uvuye mu Murwa Mukuru Bangui. Ubwicanyi bwo ku wa Gatanu bwo bwabereye ku muhanda uva Bambari werekeza ahitwa Grimari.

Mu 2013 nibwo muri Centrafrique hatangiye imvururu zishingiye ku madini n’ubwoko aho muri Werurwe (2013) abarwanyi b’abayisilamu babarizwa mu mutwe wa Seleka bahiritse ku butegetsi Perezida François Bozize w’umukirisitu.

Seleka ariko nayo yaje gukurwa ku butegetsi, bituma habaho imirwano hagati y’abayisilamu n’abakirisitu babarizwa mu mutwe wa Anti-Balaka.

Ibi byatumye abanya-Centrafrique batari bake bapfa abandi benshi barahunga. Ingabo zisaga ibihumbi 12 nizo ziri mu butumwa bw’amahoro bugamije kugarura amahoro muri Centrafrique.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri iki gihugu kugira ngo zibungabunge amahoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved