Gasabo: CBA Rwanda yaremeye amatungo magufi 40 abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Kamena 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

CBA Rwanda (Commercial Bank of Africa Rwanda Plc.) yaremeye imiryango 20 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu Murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo aho bahawe amatungo magufi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019, nibwo abakozi n’abayobozi ba CBA Rwanda bashyikirije ihene 40 imiryango 20.

Ni igikorwa ubuyobozi bw’iyi banki bwatekereje buhitamo Umurenge wa Ndera ngo abe ariho bakorera iyi gahunda ijyanye no gufasha kwiyubaka abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Ushinzwe ubugenzuzi muri CBA Rwanda, Marcel Mujyambere wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yasize ingaruka nyinshi by’umwihariko ku Bayirokotse, aho abanyarwanda babuze abantu, imiryango, abavandimwe, abaturanyi n’inshuti.

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego CBA Rwanda yiyemeje gutanga umusanzu mu kuremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kugira ngo babashe kwiyubaka.”

Abahawe izi hene bashimye CBA Rwanda yatekereje kubafasha kandi bizeye ko amatungo bahawe azabafasha mu iterambere.

Uwihoreye Jeannette, umubyeyi w’abana babiri batuye mu Kagari ka Rudashya yagize ati “Twishimiye iki gihugu cy’u Rwanda kidahwema gutekereza ku bacitse ku icumu, tunashimiye kandi abayobozi b’iyi banki baje kudufasha tubijeje ko tuzatera imbere kandi tuzafata neza inkunga baduhaye.”

Gahongayire Violette wo mu kagari ka Bwiza yagize ati “Aya matungo magufi baturemeye aranshimishije kandi azamfasha nizeye ko zizororoka zikamfasha kwiteza imbere. Ndashima aba bagiraneza badutekereje.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ndera, Ndayisenga Eraste yashimye CBA Rwanda yatekereje kwifatanya n’abanyarwanda by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu rugamba rwo kwiyubaka.

Yagize ati “Aya matungo bahawe azabafasha kwiteza imbere no mu mibereho myiza muri rusange.”

Ndayisenga kandi yasabye abahawe aya matungo kuyafata neza akazagwira akaba menshi akabagirira akamaro kandi bakazoroza na bagenzi babo.

CBA Rwanda ni banki y’ubucuruzi ikorera mu Rwanda ikaba ifite amashami atatu akorera mu mujyi wa Kigali. CBA Rwanda ikaba ifitanye ubufatanye na MTN Rwanda mu gutanga serivisi yo kubitsa no kuguriza yitwa MoKash. Kuri ubu iyi banki ikaba ifite abakiliya basaga miliyoni 1.2.

Abayobozi n'abakozi ba CBA baremeye abarokotse Jenoside batishoboye
Bamwe mu bakozi ba CBA bari bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza ihene abaturage bo mu Murenge wa Ndera
Gahongayire ashyikirizwa ihene ebyiri
Gahongayire Violette yashimye CBA yabatekereje ikaba ihene zizabafasha mu kuzamura imibereho yabo
Ihene 40 zahawe imiryango 20 yo mu Murenge wa Ndera
Majyambere yavuze ko CBA ifite inshingano zo gufatanya n'abanyarwanda kubaka igihugu no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ndera, Ndayisenga Eraste yasabye abahawe inkunga y'ihene kuzifata neza kugira ngo zororoke nabo bazoroze abandi
Umujyanama ku ihungabana mu karere ka Gasabo, Mukamana Emeritha
Umusaza wahawe ihene ebyiri yari azicyuye iwe mu rugo
Umuyobozi Ushinzwe ubugenzuzi muri CBA, Marcel Mujyambere wari ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Ushinzwe ubugenzuzi muri CBA, Marcel Mujyambere wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa CBA
Uwihoreye Jeannette wahawe ihene ebyiri yavuze ko zizamufasha mu kwiyubaka

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza