00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ yongereye amashene arimo na SuperSport

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Canal+ yashyize igorora abakiliya bayo yongera umubare w’amashene arimo n’ayo mu rurimi rw’Icyongereza yari amaze iminsi asabwa n’abatari bake.

Ibi ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bwabibwiye abanyamakuru mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Nzeri 2021.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko nyuma y’ubusabe bw’abakiliya babo, guhera mu Ukwakira 2021 abafatabuguzi bazatangira kubona amashene mashya.

Kugeza ubu bamaze kwemeza amashene nka Canal+ Premiere izajya yerekana filime. Indi shene nshya bongeyeho ni Canal+ Pop y’imyidagaduro 100%, by’umwihariko ikazajya inyuzwaho ibitaramo bitandukanye n’ibindi biganiro nka ‘Parlement du rire’.

Izi ziyongeraho Canal+ Action Family na Elle zongerewe imbaraga kimwe n’iz’imikino zamaze kongera ibiganiro.

Uretse izi shene ariko, Canal+ yatekereje no ku bana ibazanira shene bise ‘Nathan TV’ yigisha abakiri bato mu rwego rwo gushyigikira ababyeyi mu burere bw’abana babo.

Yanatekereje ku baturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeraho amashene abiri arimo iy’i Lingala ‘Maboke TV’ n’iy’Igiswahili ‘Madi TV’.

Uretse izi shene bongeyeho, Canal+ yazaniye abakunzi bayo ifatabuguzi rishya ririho amashene y’Icyongereza arimo n’ay’imikino nka SuperSport Premier League na SuperSport La Liga.

Uretse izi z’imikino harimo n’izindi nka E, Telemundo, Africa News, Zee World, MCity, One Magic n’izindi zose hamwe zikaba 15.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko umukiliya wabo wifuza kureba aya mashene asabwa kuba asanzwe afite ifatabuguzi risanzwe ku biciro bisanzwe hanyuma akongeraho andi mafatabuguzi arimo iya 8000 Frw na 20.000 Frw.

Abanyamakuru baganirijwe ku mashene mashya Canal+ yongereye
Canal+ yongereye aya mashene nyuma y'ubusabe bw'abakiliya bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .