00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yagiranye amasezerano na Airtel azorohereza abakenera kugura ifatabuguzi rya Televiziyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Canal+ Rwanda na Airtel batangiye imikoranire igamije korohereza abakiliya b’iyi sosiyete icuruza amashusho, kuba abakiliya bayo babasha kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel Money.

Ni amasezerano yamurikiwe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ku cyicaro cya Canal+ kiri mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Muri uyu muhango, Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko ari ibintu by’agaciro kongera iyi serivise mu zo Airtel Money isanzwe itanga, agaragaza ko ari amahirwe y’abakiliya b’impande zombi.

Ati “Twishimiye kubereka amasezerano twagiranye, ni serivise nshya yiyongere mu zo dutanga twifashishije Airtel Money, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu.”

Aya masezerano Canal+ isinyanye na Airtel Rwanda bayagize mu gihe iki kigo cy’itangazamakuru cyatangiye ubukangurambaga ‘Ohereza amafaranga ku buntu’, aho umuntu abasha koherereza amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye.

Aha Umuyobozi wa Airtel Rwanda, yibukije abanyamakuru ko gukoresha Airtel Money ugura ifatabuguzi rya Canal+ ariyo mahitamo akwiye kuko nta kiguzi ucibwa.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Airtel Rwanda.

Ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, nibaza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo.”

Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashsihije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w’amafaranga ujyanye n’ifatabuguzi yifuza.

Sophie Tchatchoua , Umuyobozi wa Canal+ Rwanda ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez ashyira umukono ku masezerano
Canal+ yizeye ko amasezerano na Airtel azorohereza abakirlya bayo kugura ifatabuguzi bakoresheje Airtel Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .