Canada: Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 04:05
Yasuwe :
1 0

Polisi yo mu Mujyi wa Ottawa muri Canada yatangaje ko yatoye umurambo w’Umunyarwandakazi, Aline Karegeya wari umaze iminsi yaraburiwe irengero, mu mugezi wa Rideau Canal.

Karegeya w’imyaka 47 yabuze ku ya 6 Ukwakira 2017, ndetse kuva icyo gihe Polisi yo muri Ottawa yashyizeho amatangazo ahamagarira uwaba yaramuciye iryera gutanga amakuru kugira ngo hakorwe iperereza.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Polisi yatangaje ko yabonye umurambo we mu mugezi wa Rideau Canal; uyu mugezi ureshya na kilometereo 202, uhuza Umujyi wa Ottawa, Ikiyaga cya Ontario n’Umugezi wa Saint Lawrence.

Polisi ya Ottawa ntiyatangaje icyahitanye Karegeya gusa iperereza ryimbitse ryahise ritangira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Karegeya wari ufite ibiro 73, areshya na santimetero 170, yari atuye muri Lower Town muri Ottawa; ni imfubyi.

Umuryango wa nyakwigendera watangiye gukusanya ubushobozi ngo umurambo we uzanwe mu Rwanda ndetse Abanyarwanda batuye muri Canada bari guhuriza hamwe ubushobozi ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.

Hejuru ku ifoto: Umugezi wa Rideau Canal aho umurambo wa Aline Karegeya watowe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza