Kwamamaza

Camp Kigali:Uducurama dushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 20:29' na Thamimu Hakizimana


Impungenge ni zose ku bafite abana biga muri Camp Kigali, abahakorera n’abanyura mu nkengero zaho ku bw’uducurama dusa n’utwabye icyorezo tuba mu biti byaho usanga dupfa igitondo n’ikigoroba.

Iyo unyuze hafi y’iki kigo uhasanga uducurama twinshi twapfuye dutera umunuko ukabije ibishobora no gutera indwara zitandukanye.

Impuguke mu ndwara zandura akaba n’umwarimu wigisha mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Manzi Olivier yabwiye IGIHE ko agacurama ari inyamaswa y’inyamabere, ishobora gutera indwara abantu mu buryo bubiri.

Avuga ko agacurama gashobora gutera umuntu indwara iteye nk’ibisazi by’imbwa kakaba kayimutera mu gihe kamurumye.

Dr Manzi yagize ati “Akenshi na kenshi iyi ndwara ikunze gufata imbwa ku buryo rero agacurama karamutse kayiriye kakaza kuruma n’umuntu gashobora kuyimutera uretse ko iyo ndwara nta muntu yari yagaragaraho hano mu Rwanda.”

Yongeyeho ko uducurama dushobora gutera ‘rougeole’ abana bakiri munsi y’imyaka itanu igihe baba bariye ibiryo na two twariyeho ngo uretse ko bigoye cyane cyane kubera ko hafi 100% y’abana bo mu Rwanda baba barakingiwe.

Yagize ati “Gashobora kwanduza abana iyi ndwara mu gihe wenda bafashe nk’ibiryo biriho umwanda waturutse ku gacurama cyane cyane nko ku mbuto nk’amapera imyembe n’izindi bakazirya.”

Yongeyeho ko uducurama dushobora gutera na Ebola, ngo uretse ko iyo ndwara itari yagaragara mu Rwanda, ku buryo yaboneye gusa abayobozi b’ishuri rya Camp Kigali gushyiraho itangazo ribuza abana gukora ku ducurama twapfuye ndetse bakajya bihutira kudutwika kuko dushobora kubatera guhumeka nabi kubera uriya mwuka watwo.

Umubyeyi umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Nimudukorere ubuvugizi bitewe n’uko bitabaye ibyo tuzashiduka abana bacu barwaye indwara tutazi kubera turiya ducurama kuko hari n’igihe usanga bari kudukinisha badukorakora.”

Icyo ubuyobozi bw’ishuri bubivugaho

Umuyobozi wungirije ushizwe amasomo muri Camp Kigali Mukarufonsi Marie Claudine avuga ko babangamiwe cyane n’umunuko w’utu ducurama ngo ku buryo banamaze kwandikira ibarwa ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge kugira ngo ubafashe gukemura iki kibazo.

Yagize ati “ Turabibona ko ari ikibazo gikomeye yewe gishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abahatuye n’ubwacu tuhakorera ndetse n’ubw’abahagenda kuko haba hari umwuka mubi uretse ko twamaze kwandikira umurenge wa Nyarugenge kugira ngo badufashe guca amasoko y’abantu baza gucururiza amandazi n’ibindi bintu munsi ya biriya biti turiya ducurama tubamo.”

Charles Havuguziga,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge we avuga ko badashobora kwica cyanga gukuraho utu ducurama ngo kuko ari umutungo kamere w’igihugu ndetse ari n’inyamaswa zigenda zicika ku Isi.

Yagize ati “ Twashyizeho abashinzwe kuhakora isuku ku buryo n’iyo twapfuye bahita badukuraho mu rwgo rwo kuhakura umwanda ariko ntiwatwica cyane cyane ko ari ibinyabuzima.”

Yakomeje avuga ko hari isosiyete yitwa New Life ihanyura ikahakora isuku buri gitondo kugira ngo hatazagira abo dutera indwara.

Ishuri rya Camp Kigali rifite abanyeshuri bagera ku 2864 barimo abiga mu kiburamwaka, mu mashuri abanza n’ayisumbuye biyongeraho abakozi baryo.

Utu ducurama tuba twuzuye mu biti byo muri Camp Kigali
Iyo butangiye kwira turaguruka
Uducurama twapfuye tuba twuzuye mu byatsi hafi y'ikigo cya Camp Kigali
Agacurama kazima kakimara kugwa mu muhanda wo hafi y'ishuri rya Camp Kigali

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved