00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Caleb Rwamuganza na bagenzi be bashinjwa guhombya Leta basabye kurekurwa

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri mu rukiko rukuru rwatangiye kuburanisha ubujurire buregwamo Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imyubakire( Rwanda Housing Authority) na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Miniseteri y’imari n’igenamigambi.

Aba bose bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo muri Werurwe 2021 ku byaha birimo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, no kugira akagambane mu ipiganwa ry’isoko rya Leta.

Bakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miriyoni eshatu no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1.8 Frw.

Mu rubanza rw’ubujurire rwumviswe kuri uyu wa Kabiri, umucamanza yahaye umwanya abaregwa ngo batangire bisobanura ariko bahita bagaragaza inzitizi, aho basabye urukiko kubanza kurekurwa bakazaburana bari hanze.

Caleb Rwamuganza wunganirwa mu mategeko na Me Nkundabarashi Moïse, yabwiye urukiko ko yifuza kurekurwa by’agateganyo akazaburana ubujurire mu rukiko rukuru adafunze kuko ubundi gukurikirana umuntu adafunze ari ryo hame.

Rwamuganza Caleb yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw’umugongo, akaba asaba kurekurwa ngo ajye kwivuza.

Me Nkundabarashi yavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemerewe n’amategeko, yongeraho ko ari umuntu uzwi udashobora gutoroka ubutabera.

Serubibi Eric wahoze ari umuyobozi mukuru w’icyigo cy’imyubakire na we yasabye kuburana ari hanze, byongera gusabwa na Kabera Godfrey.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku busabe bw’abaregwa, buvuga ko umwanzuro wafatwa n’urukiko.

Urukiko rwatangaje ko umwanzuro kuri izo nzitizi uzasomwa kuwa 22 Ugushyingo 2021.

Rwamuganza Caleb wahoze na bagenzi be bashinjwa kugira uruhare mu guhombya leta akayabo ka miliyari 2 Frw mu igurwa ry’inyubako yatanzweho 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

Abaregwa basabye kurekurwa kugira ngo baburane bari hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .