00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zafashije abaturage basubijwe mu byabo kugerwaho n’ibiribwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cyo guherekeza ibiribwa byagenewe abaturage basubijwe mu byabo bavuye mu nkambi ya Quitunda no mu bindi bice mu Karere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi biribwa byatanzwe na Guverinoma ya Mozambique kugira ngo bifashe imiryango iri kuvanwa mu nkambi. Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeli 2021.

Ibyo birimo umuceli, kawunga, ibishyimbo n’amavuta. Byahawe imiryango 440 yatujwe mu gace ka Quelimane mu Karere ka Palma.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique ni bo baherekeje ibi biribwa bigezwa ku baturage ndetse banacunga umutekano mu gihe inzego z’ibanze za Guverinoma ya Mozambique zabihaga abaturage.

Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bafatanyije n'Ingabo za Mozambique kugeza ibi biribwa ku baturage
Ibi biribwa byasaranganyijwe imiryango ituye mu gace ka Quelimane mu Karere ka Palma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .