Cȏte d’Ivoire yashimye uko u Rwanda rwita ku rubyiruko mu bigo ngororamuco

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Cȏte d’Ivoire yishimiye uburyo u Rwanda rwita ku bigo ngororamuco n’ababigororerwamo, ivuga ko ari isomo nayo igiye gushyiramo imbaraga.

Guhera kuwa Kane tariki 18 Ukwakira, itsinda ry’abayobozi bo muri Cȏte d’Ivoire bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburere Mboneragihugu, Siaka Ouattara bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu basuye ikigo ngororamuco cya Iwawa mu Ntara y’Iburengerazuba, bashima umuhate wa Leta y’u Rwanda mu kugorora no kwita ku rubyiruko.

Ouattara yavuze ko kuba urwo rubyiruko rugororwa ari ikimenyetso ko u Rwanda ruha agaciro uruhare rwa buri wese mu iterambere.

Yahumurije abagororerwa muri icyo kigo, avuga ko nabo bafite umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Namwe mufite akamaro ku Rwanda rw’ejo hazaza.Birasaba gusa kumenya aho muvuye n’aho mwerekeza. Niyo mpamvu nimuva aha, mukwiye kuba imboni kugira ngo n’abo muganira nabo babe inshuti nyanshuti, batazagera muri iki kigo.”

Ouattara kandi yavuze ko ibyiza babonye mu Rwanda bazajya kubishyira mu bikorwa iwabo, bashima iterambere u Rwanda rumaze kugera kubera imiyoborere ya Perezida Kagame.

Ati “Twaje kwiga ibyo mukora hano mu Rwanda ngo natwe tujye kubikora muri Cȏte d’Ivoire. Bishatse kuvuga ko Perezida (Kagame) ari intangarugero muri Afurika. Mugomba kumufasha kugira ngo iyo ntego ayigereho.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Bosenibamwe Aimée yasabye abagororerwa Iwawa gukomeza kwitwararika haba mu kigo n’igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe, kugira ngo u Rwanda rukomeze kubera abandi icyitegererezo.

Ikigo cy’Iwawa cyashyizweho mu 2010 cyigamije kugorora urubyiruko rw’inzererezi, urunywa ibiyobyabwenge n’urundi rwananiranye no kubigisha imyuga izabafasha kwibeshaho igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe.

Iri tsinda ryo muri Cȏte d’Ivoire mu ruzinduko ryagiriye mu Rwanda ryanasuye Minisiteri y’urubyiruko na bimwe mu bigo biyishamikiyeho, n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ubwo bari bageze I Wawa bagiye gusura urubyiruko ruhagororerwa
Urubyiruko rwigishwa imyuga irimo kudoda
Rwigishwa kubaza
Rwigishwa gukora intebe
Umwuga wo kubaka ntusigara inyuma mu yigishwa uru rubyiruko
Batanga ubuhamya bw'impinduka nziza bamaze kugeraho nyuma yo kujyanwa Iwawa
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Bosenibamwe Aimée yasabye abagororerwa Iwawa gukomeza kwitwararika
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburere Mboneragihugu, Siaka Ouattara yashimye uko u Rwanda rwita ku rubyiruko mu bigo ngororamuco

Amafoto: Niyonzima Moses

Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza