Byinshi ku mushinga Bramini witezweho kugabanya ibyo Bralirwa itumiza hanze hejuru ya 60%

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Bramini Ndego ni umushinga uhuriweho n’uruganda rwenga ibinyobwa mu Rwanda, Bralirwa n’uruganda Minimex rucuruza akawunga, ni umushinga w’ubuhinzi uri mu Murenge wa Ndego, ku buso bungana na hegitari 650 zuhirwa.

Uyu mushinga watangiye mu 2010 nyuma yuko leta y’u Rwanda yari yemereye izi nganda ubutaka kugira ngo babubyaze umusaruro bizanagabanye ingano y’ibigori izi nganda zitumiza hanze ku kigero cya 60% mu 2020.

Muri uwo mwaka, Bralirwa na Minimex byahise bitangira kuringaniza ubutaka muri Gicurasi 2013 batangira kuhahinga. Mu gutunganya ubwo butaka hatanzwe amafaranga angana na miliyari 3.8 Frw.

Mukagasana Christine w’imyaka 45 ni umwe mu bakozi 400 bakora muri uyu mushinga ndetse akanaba muri 80 bafite amasezerano ahoraho, avuga ko yatangiranye n’uyu mushinga kandi ko umaze kumugeza kuri byinshi.

Ati “ Natangiranye na bo mu 2010, ntangira ndi umuyede baduhemba amafaranga 800 nuko turubaka birarangira dutangira guhinga, bahise baduha amasezerano y’umwaka umwe baratuzamura batugeza ku mafaranga 1500 ari nayo n’ubu baduhemba, banatangiye kutwishyurira mitiweli twe n’abandi bantu batatu bo mu muryango wacu.”

Mukagasana akomeza agira ati “Mu byo maze gukura mu mafaranga nkura aha harimo amafaranga y’ishuri ku bana batandatu mfite ndera njyenyine, harimo ihene enye n’ibibanza bibiri. Ikindi kuva natangira gukora hano nahise mva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bivuze ko ntakikibarizwamo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri Bramini, Nsabimana Stanislas, avuga ko kuri ubu ubutaka buri guhingwaho bungana na hegitari 337, izihingwaho ibigori ni hegitari 165 izindi zihingwaho ibihingwa birimo ibishyimbo, imbuto, ingano nto n’ibindi bihingwa.

Yakomeje agira ati “Igihingwa cy’ibanze hano duhinga ni ibigori dutangira kugihinga bwa mbere mu 2013 twakuyemo toni enye kuri hegitari ariko uko twagiye twiga ubutaka tukamenya amafumbire twakoresha, umusaruro wagiye wiyongera, mu 2016 twahise tugera kuri toni umunani kuri hegitari.”

Nsabimana akomeza avuga ko akurikije umusaruro bari kubona ubu yizeye neza ko 2020 uzagera barageze kuri toni 12 kuri hegitari.

Ati “Ubu tugeze kuri toni icyenda kuri hegitari kandi hari gukorwa amagerageza y’ibindi bihingwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Bralirwa, Batamuriza Aline Pascal avuga ko ibitumizwa hanze n’ibimara kugabanuka cyane bishobora no gutuma ibinyobwa bihenduka.

Ati “Impamvu twifuza kugabanya ibyo dukura hanze ni ukugira ngo tunateze imbere imibereho myiza y’abaturage, iyo urebye nka byinshi dukura hanze hiyongeraho n’imisoro bigatuma n’ibinyobwa byacu ibiciro byiyongera, ariko ibyo dukura imbere mu gihugu nibyiyongera bizatuma igiciro kinagabanuka.”

Bralirwa kandi iri gufasha abahinzi ibihumbi 15 000 bibumbiye muri koperative 50 zo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma biciye mu mushinga wiswe ‘CREATE’ ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’ikigori, bakaba bahinga ku buso bungana na hegitari ibihumbi 5000.

Guverinoma yatangije umushinga w’Itegeko ugamije kugabanya umusoro ku byaguzwe w’inzoga na vino byengerwa mu Rwanda hifashishijwe ibyakorewe mu Rwanda.

Ubusanzwe inzoga (byeri) zose zengerwa mu Rwanda kimwe n’iziva mu mahanga zacibwaga umusoro ku byaguzwe ungana na 60 %, naho vino zigacibwa umusoro ungana na 70%.

Mu itegeko rishya, mu gihe inzoga yengewe mu Rwanda 70% by’ibiyigize ukuyemo amazi ari ibyaturutse mu Rwanda izajya itanga umusoro ku byaguzwe wa 30%.

Vino yengewe mu Rwanda, mu gihe 70% by’ibiyigize byaturutse mu Rwanda ukuyemo amazi, nayo izajya isora 30 %.

Inzoga cyangwa vino ibizigize byaturutse mu mahanga bizakomeza gusora uko byari bisanzwe.

Abahinzi barenga 400 nibo bakoreshwa buri kwezi biganjemo abaturage bo mu Murenge wa Ndego
Igihingwa cy'ibigori nicyo kiri kuhahingwa ku buso bunini muri iki gihe kiri kuhahingwa kuri hegitari 165
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Bralirwa Batamuriza Aline, avuga ko ibiciro by'ibinyobwa bishobora kuzagabanuka umusaruro w'imbere mu gihugu niwiyongera hejuru ya 60%
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri Bramini, Nsabimana Stanislas avuga ko mu 2020 biteze umusaruro ungana na toni 12 kuri hegitari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza